Suède: Julian Assange uyobora Wikileaks agiye guhatwa ibibazo

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 8 Ugushyingo 2016 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Abashinjacyaha bo muri Suède batangaje ko mu cyumweru gitaha bazahata ibibazo Umuyobozi w’urubuga Wikileaks rushyira ahagaragara amabanga ya politiki, Julian Assange, ku byaha by’ubusambanyi akurikiranyweho.

Assange, umunya-Australie umaze imyaka ine yarahungiye muri Ambasade ya Equateur mu Bwongereza, akurikiranyweho na Suède ibyaha byo gufata ku ngufu abagore ariko we ahakana yivuye inyuma nkuko BBC ibitangaza.

Yahungiye muri iyo Ambasade atinya koherezwa muri Suède, atinya ko yamushyira mu biganza bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imushinja kwiba no gushyira hanze amabanga yayo ajyanye na politiki akunze gucisha ku rubuga Wikileaks.

Assange ashinjwa n’abagore babiri ko yabafashe ku ngufu akabakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu 2010.

Aho acumbikiwe muri Ambasade asaba ko yafatwa nk’impunzi ya politiki. Equateur nayo yatangaje ko izamurinda igihe cyose abyifuza.

Equateur ngo yamaze kwemerera Umushinjacyaha wa Suède ko yazahata uyu mugabo ibibazo bijyanye n’ibyaha imukurikiranyeho, nyuma yo kwanga kujya kubarizwa muri icyo gihugu.

Mu 2012, Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza rwanze icyifuzo cyo kohereza uyu mugabo muri Suède, ruvuga ko azatabwa muri yombi mu gihe azaba asohotse muri Ambasade ya Equateur yahungiyemo.

Asange yatangiye kwikomwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2007, nyuma y’uko ashyiriye hanze amashusho yifashishije urubuga rwe rwa Internet, agaragaza indege ya kajugujugu y’iki gihugu irasa ndetse inica abaturage batari bake mu gihugu cya Iraq, harimo n’abanyamakuru babiri b’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Mu bihe bishize kandi, urubuga rw’uyu mugabo rwashyize hanze inyandiko zari zaribwe zijyanye n’ibikorwa byo kwiyamamaza bya Hillary Clinton, byatumye Ambasade ya Equateur yamuhaye ubuhungiro ihita imwambura uburenganzira yari yarahawe bwo gukoresha internet mu rwego rwo gusigasira umubano iki gihugu gifitanye n’ibindi.

Julian Assange azahatwa ibibazo n'ubushinjacyaha bwa Suède

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza