Suède : Julian Assange washinze Wikileaks yatangiye guhatwa ibibazo ku byaha aregwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 15 Ugushyingo 2016 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru Wungirije muri Suède, Ingrid Isgren yatangiye guhata ibibazo, Julian Assange uyobora urubuga rwa internet rwa Wikileaks ku byaha ashinjwa byo gufata abagore ku ngufu.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 14 Ugushyingo nibwo uyu muyobozi w’urubuga rumaze igihe rumena amabanga y’abayobozi na za Leta yabarijwe muri Ambasade ya Equateur mu Bwongereza aho amaze igihe ari mu buhungiro.

Umunya-Australia Assange w’imyaka 45, akurikiranyweho n’ubutabera bwa Suède gufata abagore ku ngufu, ibyaha yakomeje guhakana. Mu myaka itandatu ishize yarezwe n’umugore wo muri Stockholm ko yamufashe ku ngufu.

Ubushinjacyaha bwakunze gusaba ko yajyanwa muri Suède gukorwaho iperereza ariko abitera utwatsi atinya ko yafatwa akoherezwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu kiri mu bimushinja kumena amabanga yacyo.

Equateur yamaze kwemerera Suède ko yaburanisha Assange igihe hari ibyemeza ko yakurikiranwa nkuko The Guardian dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Mu itangazo Wikileaks yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuwa Mbere, yatangaje ko Suède iri gushaka gukora iperereza mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Wikileaks yashinzwe na Julian Assange ikomeje kumena amabanga menshi y’ibihugu n’abantu b’ibihangange ku Isi. Mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Wikileaks yashyize hanze amabanga menshi ya bamwe mu bayobozi b’ishyaka ry’aba-Démocrates barimo John Podesta wayoboye ikipe yamamazaga umukandida Hillary Clinton.

Julian Assange yatangiye guhatwa ibibazo ku byaha ashinjwa byo gufata abagore ku ngufu
Umushinjacyaha Mukuru Wungirije muri Suède, Ingrid Isgren agera kuri Ambasade ya Equateur mu Bwongereza
Hanze ya Ambasade ya Equateur hari abantu baje gushyigikira Julian Assange basaba ko ubutabera budakomeza kumukurikirana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza