Thailand: Abana baherutse kuvanwa mu buvumo basezerewe mu bitaro

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Nyakanga 2018 saa 02:50
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi 12 b’ikipe y’abana y’umupira w’amaguru Moo Pa n’umutoza wabo bari bamaze iminsi bakurikiranwa n’abaganga muri Thailand nyuma yo kuvanwa mu buvumo, basezerewe.

Kuva tariki 10 Nyakanga bamaze gukurwa mu buvumo bari bamazemo ibyumweru bitatu, bahise bashyirwa mu bitaro bya Chiang Rai Prachanukroh.

Babuze tariki 23 Kamena ubwo binjiraga mu bubumo bwa Tham Luang, umwuzure ukabasangamo.

Baje kugerwaho n’abatabazi bwa mbere nyuma y’ibyumweru bibiri bicaye hejuru y’ibyondo byo mu buvumo, batunzwe n’amazi y’ibiziba y’umwuzure.

Inzobere mu kwibira mu mazi zifashishijwe zavugaga ko kubakuramo bigoye bitewe n’uburyo inzira zibageraho zifunganye.

Tanawat Viboonrungruang, umubyeyi w’umwe mu bana batabawe yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko abo bana mbere yo guhera mu buvumo bari bifite gahunda yo kubusura isaha imwe.

Ubwo umwuzure wabasangagamo, ngo umutoza wabo Ekkapol Ake Chantawong yabasabye kwirukanka bagana aho amazi atari kugira ngo batarohama.

Uretse umutoza wabo w’imyaka 25, abana bakuwe mu buvumo bafite imyaka iri hagati ya 11 na 16.

Bamwe mu bana batabawe ubwo bari bavuye mu bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza