Thailand: Hari icyizere ko abana bakiri mu buvumo bashobora gutabarwa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 Nyakanga 2018 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko umanani mu bana 12 bari baheze mu buvumo bakuwemo ari bazima, itsinda riri gukora ubutabazi ryatangaje ko hari icyizere ko kuri uyu wa Kabiri bane basigaye n’umutoza wabo baza gutabarwa.

Aba bana bagize ikipe y’umupira ya Moo Pa baheze muri ubu buvumo tariki 23 Kamena ubwo bari barangije gukina bakajya gutembera. Haje kugwa imvura nyinshi iteza imyuzure baheramo.

Ku wa Mbere saa yine z’ijoro nibwo itsinda ry’abatabazi 19 ryinjiye muri buvumo, aho ryagiye kuzana bariya batanu basigayemo, ndetse n’abandi bantu batatu bakomeje kubitaho kuva mu cyumweru gishize ubwo babashaga kumenya igice baherereyemo neza.

Narongsak Osotthanakorn wahoze ari Guverineri w’Intara ya Chiang Rai, akaba ari nawe uyoboye ibikorwa by’ubutabazi yabwiye ibitangazamakuru bitandukanye ko bafite icyizere ko bariya bantu uko ari barindwi uyu munsi uri bwire bakuwe muri ubu buvumo.

Ni mu gihe abana umunani bamaze gutabarwa bari kwitabwaho mu bitaro bya Chiang Rai, abaganga bemeje ko bameze neza kandi babiri bari bagaragaje uburwayi batangiye koroherwa.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na CNN bavuze ko abayobozi banze kubatangariza amazina y’abamaze gutabarwa, ariko biyemeje kuzava imbere ya buriya buvumo ari uko abana bose n’umutoza wabo bamaze gutabarwa.

Itsinda ry’ubutabazi rivuga ko bitoroshye ndetse riri gutanguranwa n’imvura ikomeje kugwa ku buryo hari impungenge ko ishobora gutuma ubu buvumo bwuzura. Igikorwa cyo gutabara abasigaye gishobora gutwara amasaha atari munsi ya 20.

Abana bari basigaye mu buvumo nabo batabawe
Itsinda ry'ubutabazi ntirigoheka mu gihe iki kibazo kitari cyakemuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza