Theresa May yeguye ku buyobozi bw’ishyaka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Kamena 2019 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Theresa May bidasubirwaho yeguye ku buyobozi bw’Ishyaka ry’abatsimbaraye ku mahame ya kera (Conservative Party) ariko araguma ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kugeza igihe hazatorerwa umusimbura.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe kuri komite y’abadepite b’ishyaka rye nyuma y’ibyumweru bibiri atangaje ko azegura.

BBC yatangaje ko abadepite 11 aribo bari guhatanira kumusimura ku buyobozi bw’ishyaka.

Umudepite uzatsindira kuyobora ishyaka ni na we uzahita aba Minisitiri w’Intebe.

Biteganyijwe ko umuyobozi mushya w’ishyaka azatangazwa mu cyumweru cya tariki 22 Nyakanga.

May wari umaze imyaka itatu ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye nyuma yo kunanirwa kuvana igihugu cye mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi nkuko byari byemejwe na kamarampaka yo mu 2016.

Ubusanzwe u Bwongereza bwagombaga kuva muri uwo muryango tariki 29 Werurwe ariko byaje kwigizwa inyuma bishyiwra tariki 12 Mata, nabwo biranga byongera gushyirwa tariki 31 Ukwakira uyu mwaka.

Ubwo May yeguraga, yavuze ko yizeye ko Minisitiri w’Intebe uzamusimbura azabasha kuvana igihugu mu muryango w’Ibihugu by’Uburayi.

May yagiye ku butegetsi mu 2016 asimbuye David Cameron na we wari weguye kuko igihugu cye cyatoye cyivana muri uwo muryango kandi atari abishyigikiye.

Ubwo May yeguraga, yavuze ko yizeye ko Minisitiri w’Intebe uzamusimbura azabasha kuvana igihugu mu muryango w’Ibihugu by’Uburayi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza