Trump yaburiye u Bushinwa ko kuganira na Amerika ku bucuruzi muri manda ye ya kabiri bizahenda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Gicurasi 2019 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yaburiye u Bushinwa ko igihe cyiza cyo kuganira ku bibazo biri mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi ari iki, naho gutegereza manda ye ya kabiri bizahenda.

U Bushinwa na Amerika bimaze iminsi mu ntambara y’ubucuruzi, aho Amerika yazamuye imisoro ku bicuruzwa bimwe biva mu Bushinwa mu rwego rwo kubonera isoko ibicuruzwa bikorerwa muri Amerika.

Ubutegetsi bwa Trump bwazamuye imisoro ku kigero cya 25 % ku bicuruzwa biva mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari.

Mu mpera z’iki Cyumweru ibihugu byombi byagize ibiganiro ngo hafatwe umwanzuro utagize uwo ubangamiye ariko byarangiye kuwa Gatanu ntacyo bigezeho. Amerika yatangaje ko ishobora kongera imisoro ku kigero cya 25 % ku bindi bicuruzwa by’Abashinwa biza muri Amerika bifite agaciro ka miliyari 300 z’amadolari.

Abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Trump yavuze ko u Bushinwa buri kwirindiriza kugira ngo burebe ko manda ye irangira maze abademokarate batsinde kugira ngo bwikomereze ubucuruzi nk’ibisanzwe.

Yavuze ko ibyo ari ukwibeshya kuko na manda ya kabiri umwaka utaha azayitsindira, kandi ko icyo gihe u Bushinwa bizabuhenda kuganira na Amerika.

Yagize ati “Nkeka ko u Bushinwa bwabonye buri gutsindwa mu biganiro biherutse none bukaba butegereje amatora ataha mu 2020 ngo burebe ko bugira amahirwe umudemokarate agatsinda maze bugakomeza gusahura Amerika miliyari 500 z’amadolari ku mwaka.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo bafite ni uko bazi ko ngiye gutsinda kandi ibiganiro bizabakomerera nibategereza muri manda yanjye ya kabiri. Byakabaye byiza bafatiranye ubu ariko nta kibazo n’ubundi turi gusarura imisoro myinshi!”

Nyuma y’ibiganiro byarangiye ntacyo bigezeho kuwa Gatanu, u Bushinwa bwatangaje ko bishobora gukomeza muri Kamena uyu mwaka ariko Amerika yo yarabihakanye ivuga ko nta bindi biganiro izi biteganyijwe.

Byatangiye bite?

Perezida Trump yiyamamaza yavuze ko ashyize imbere kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyo igihugu cye cyohereza mu mahanga n’ibyo kivanayo ndetse no guteza imbere ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.

Umwaka ushize icyuho hagati y’ubucuruzi bwa Amerika n’u Bushinwa cyageze kuri miliyari 419.2 z’amadolari kivuye kuri miliyari 375.6 z’amadolari mu 2017. Mu kugabanya icyo cyuho, Trump yashyizeho politiki zigamije guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu no kuzishakira amasoko mu gihugu hagabanywa ibiva hanze.

Yagiye yumvikana avuga ko u Bushinwa bwigaruriye isoko rya Amerika kubera guhenduka kw’ibicuruzwa byabwo, kudashyirirwaho imisoro ndetse no kuba zimwe mu nganda zo mu Bushinwa zigana ibicuruzwa by’inganda z’Abanyamerika bukagaruka kubibagurishaho kandi nabo babifite.

Mu guca imisoro myinshi ibicuruzwa by’Abashinwa, bizatuma bihenda ku isoko ryo muri Amerika noneho abanyamerika babiveho bagure ibyakorewe imbere mu gihugu kuko ari byo bizaba bihendutse.

BBC yatangaje ko ikibazo kizaba umunsi n’u Bushinwa bashyize imisoro ku bicuruzwa bya sosiyete zikomeye muri Amerika.

Urugero nk’uruganda rwa Apple rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga ruramutse rushyiriweho imisoro ihanitse mu Bushinwa, bizaba ngombwa ko rwongera igiciro cy’ibyo rugurisha hirya no hino ku Isi kugira ngo rugaruze ayo ruzaba ruri guhomba mu Bushinwa bityo ibicuruzwa by’Abanyamerika ku isi bihende ababigura babe bake.

Perezida Trump ari kumwe na Xi Jinping uyobora u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza