Trump yageze mu Bwongereza ahitezwe imyigaragambyo ikomeye imwamagana

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangiye uruzinduko rwe rw’iminsi ine mu Bwongereza, ahateguwe ibikorwa bitandukanye bigamije kumwamagana.

Kuri uyu wa 12 Nyakanga nibwo Trump yageze mu Bwongereza, aho ateganya kubonana na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Theresa May ndetse n’Umwamikazi Elizabeth II.

Ni mu gihe byitezwe ko ibihumbi by’Abongereza baza kumwamagana, ndetse Ambasade ya Amerika muri iki gihugu ikaba yasabye Abanyamerika kwigengesera mu minsi yose perezida wabo azahamara.

Ambasade ya Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’aho hagaragaye ubwoba bw’uko imyigaragambyo yateguwe n’Abongereza ishobora kuzabonekamo urugomo.

CNN ivuga ko abigaragambya bateguye kubikora mu buryo bwihariye, ubwa mbere akaba ari uguharanira ko indirimbo ‘American Idiot’ yaririmbwe n’itsinda Green Day ryo muri Amerika, iza ku mwanya wa mbere mu zizaririmbwa.

Iyi ndirimbo yasohowe n’iri tsinda ririmba injyana ya Rock mu 2003, abadashyigikiye Trump bifuza ko iba iya mbere mu rwego rwo kumwereka ko batamwishimiye.

Ikindi gikorwa kigaragaza ko atishimiwe n’igipirizo (balloon) gifite ishusho nk’iye cyashyizwe mu kirere cy’Umujyi wa Londres, aho biteganyijwe ko kiza kugurutswa hafi y’Inteko Ishinga Amategeko. Amakuru avuga ko umuyobozi w’uyu mujyi ari we watanze uburenganzira bwo kukihashyira.

Hanateganyijwe kandi indi myigaragambyo y’abanyamaguru iri bubere mu bice bitandukanye by’u Bwongereza birimo Bristol, Newcastle, Leeds, Cambridge na Cardiff y’abadashyigikiye politiki y’uyu mugabo.

Trump wagiye mu Bwongereza aturutse mu Bruxelles mu Bubiligi aho yari yitabiriye inama y’Umuryango OTAN, mbere yo kurira indege yavuze ko adatewe impungenge n’imyigaragambyo kandi azi neza ko Abongereza bamukunda.

Yanavuze ko kandi agiye gusura iki gihugu mu gihe cyugarijwe n’ibibazo bifitanye isano n’umugambi wo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Brexit), ibintu byatumye Minisitiri wari ushinzwe iyi gahunda n’uw’Ububanyi n’Amahanga begura.

Mu itangazo rigaruka kuri uru rugendo rwa Trump ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, Minisitiri May yavuze ko bafitanye umubano n’ubumwe bwihariye na Amerika, kandi uko ibihugu byombi bikomeza gukorana, ubukungu bwabyo burushaho kuzamuka.

Trump asuye iki gihugu mu gihe ari kenshi yagiye acyibasira cyane cyane kuri Twitter, aho yigeze guterana amagambo na Meya wa Londres, Sadiq Khan, avuga ko bombi bakwiye gupimwa kugira ngo barebe urusha undi ubwenge.

Trump n'umugore we Melania ubwo bageraga mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza