Trump yakuye u Buhinde muri gahunda yo koroherezanya mu bucuruzi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Kamena 2019 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko tariki 5 Kamena 2019, azarangiza amasezerano y’ubucuruzi igihugu cye gifitanye n’u Buhinde ajyanye no koroherezanya mu bucuruzi.

Ibiro by’umukuru w’igihugu, White House byasohoye itangazo rivuga ko Amerika yabonye ko u Buhinde bwananiwe kubahiriza amasezerano yo korohereza iki gihugu kugera ku masoko yabwo.

Muri Werurwe uyu mwaka ibiro bishinzwe ubucuruzi muri Amerika byari byatangaje ko iki gihugu gishaka kuvana u Buhinde na Turikiya muri iyi gahunda yo koroherezanya mu bucuruzi.

Xinhua yatangaje ko iyi gahunda yashyizweho hagamijwe gufasha ibihugu biri mu nzira y’iterambere kurwanya ubukene binyuze mu bucuruzi. U Buhinde bwinjijwe muri iyi gahunda binyuze mu iteka rya Perezida ryo mu 1975.

Mu 2017, u Buhinde bwazaga ku mwanya wa mbere mu bihugu byungukira muri iyi gahunda, aho ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 5.6 z’amadorali ya Amerika byakuriweho imisoro binyuze muri iyi gahunda.

Umwaka ushize nibwo Perezida Trump yasohoye urutonde rw’ibicuruzwa 50 by’u Buhinde bigomba kuvanwa mu bicuruzwa binyuzwa muri iyi gahunda ya GSP, nyuma y’uko yavugaga ko ibicuruzwa igihugu cye cyohereza mu Buhinde byagabanyutseho arenga miliyari 21 z’amadorali ya Amerika.

Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde Narendra Modi na Perezida Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza