Trump yashimangiye kudashyigikira ibyemezo bya Obama asubika urugendo rwe mu Bwongereza

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 12 Mutarama 2018 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko atazitabira umuhango wo gufungura inyubako nshya ya ambasade y’igihugu cye mu Bwongereza nk’uburyo bwo kugaragaza ko adashyigikiye kuba ubutegetsi bwa Barack Obama bwaragurishije iyari isanzwe ikorerwamo.

Muri uru ruzinduko rwari ruteganyijwe muri Gashyantare 2018, Trump yagombaga gufungura ku mugaragaro inyubako izakoreramo ambasade ya Amerika mu Bwongereza yuzuye itwaye miliyari 1.2 y’amadolari.

Abinyujije kuri Twitter, Trump yagaye icyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bwa Obama cyo kwimura iyi ambasade ikava mu gace ka Mayfair, ikajyanwa mu majyepfo ya Londres.

Ati” Impamvu nasubitse urugendo rwanjye i Londres ni uko ntashyigikiye kuba ubutegetsi bwa Obama bwaragurishije inyubako ya ambasade yari mu nziza kandi ziherereye ahantu heza i Londres, ku mafaranga make, kugira ngo bubake inshya ahantu habi kuri miliyari 1.2 z’amadolari. Igitekerezo kibi. Barashaka ko nyifungura. Oya.”

BBC ivuga ko uru ruzinduko rwa Trump rutari mu rwego rw’ubutumire bw’ u Bwongereza kuko rwo itariki ruzaberaho itaratangazwa.

Nubwo Trump yashinje Obama kuba ubutegetsi bwe ari bwo bwimuye iyi ambasade, icyemezo cyo kuyimura cyafashwe mu Ukwakira 2008, icyo gihe George W Bush akaba ari we wari perezida.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi nyubako ushobora kuzitabirwa n’Umunyabanga wa Amerika, Rex Tillerson.

Trump ntakozwa ibyo kuzafungura inzu ya ambasade ya Amerika mu Bwongereza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza