Trump yashimiye ikurwaho rya manda za Perezida mu Bushinwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Werurwe 2018 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimye umwanzuro uherutse gufatwa n’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ryo gukuraho umubare wa manda zakumiraga Xi Jinping kwiyamamaza inshuro zirenze ebyiri.

Ishyaka ry’Abakoministe riherutse gukuraho umubare wa manda ebyiri Perezida yari yemerewe kwiyamamaza, ubu akaba ashobora kubikora inshuro zose ashaka.

Kuri uyu wa Gatandatu hari amajwi yatangajwe na CNN, yumvikanisha Perezida Donald Trump ashima intambwe u Bushinwa bwateye, asaba ko no muri Amerika bigenda bityo.

Yagize ati “Kuri ubu ni Perezida ubuzima bwose. Ni umuntu w’igitangaza. Reba, yabashije kubikora. Nkeka ko natwe dukwiye kubigerageza igihe kimwe.”

Reuters dukesha iyi nkuru yatangaje ko bitazwi niba aya magambo Trump yayavuze yikinira ndetse Perezidansi ya Amerika ntacyo yigeze ibitangazaho.

Umudepite uhagarariye California mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Ro Khanna yavuze ko Trump yaba yarabivuze yikinira cyangwa akomeje bidakwiriye Umunyamerika.

Yagize ati “Yaba ari imikino cyangwa atari yo, kuvuga ibyo kuba Perezida w’ubuzima bwose kwa Xi Jinping nicyo kintu cya mbere kitajyanye n’indangagaciro z’Abanyamerika kigaragajwe na Perezida wa Amerika.”

Khanna yavuze ko George Washington ufatwa nk’umubyeyi w’igihugu aramutse abyumvise aho ari mu mva byamubabaza.

Franklin Roosevelt ni we Perezida wa Amerika waciye agahigo ko kuyobora manda enye yatangiye mu 1932. Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryakozwe mu 1951, ryemeje ko Perezida wa Amerika atagomba kurenza manda ebyiri.

Kuvanaho iyo myaka, byasaba ko bishyigikirwa na bibiri bya gatatu by’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ishyaka ry’Abakoministe mu Bushinwa mu kwezi gushize nibwo ryatangaje ko rikuyeho manda zibuza Perezida kwiyamamaza inshuro zirenze ebyiri. Biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko iziga kuri icyo cyemezo cy’ishyaka.

Donald Trump yashimye icyemezo cyo kugira Xi Jinping Perezida w'ubuzima bwose mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza