Trump yashyigikiye Kim Kardashian mu mugambi wo gufasha abari imfungwa

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 14 Kamena 2019 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Kim Kardashian yatangaje ubundi buryo bushya bwo gufasha abahoze ari imfungwa mu muhango yahuriyemo na Perezida Donald Trump.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane ubwo Kim Kardashian yitabiraga umuhango wo gutangaza amavugurura mashya mu mategeko mpanabyaha.

Kardashian wahawe umwanya muri uyu muhango yavuze ko igihugu gitekanye ari igiha amahirwe angana ku baturage bacyo.

Yavuze ko abantu barangiza ibihano byabo bakunze guhura n’ingorane iyo basubiye mu buzima busanzwe harimo kubura aho baba no kubura uko bakora ingendo zitandukanye.

Uyu mugore wa Kanye West yatangaje ko hari gahunda nshya ahuriyeho na sosiyete itwara abagenzi ya Lyft yo gufasha abahoze ari imfungwa kubona uburyo bwo kujya muri gahunda zitandukanye.

Ati “Abafungurwa bazajya bahabwa amakarita azajya abafasha kujya mu bizamini by’akazi, mu kazi, gusura imiryango yabo kandi ni ingenzi. Ndashaka gushimira Perezida ushyigikiye iki gikorwa n’umutima w’impuhwe afite.”

Mu mwaka ushize nibwo Kim yasabye Trump korohoreza bamwe mu mfungwa bahawe ibihano bikomeye, ndetse muri Gicurasi uyu mwaka yafunguje abagera kuri 17 ndetse yatangiye no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Kim Kardashian na Donald Trump bemeje undi mushinga ugamije gufasha abavuye muri gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza