Trump yashyizwe mu majwi ku kwibagirwa amagambo agize indirimbo yubahiriza igihugu

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 9 Mutarama 2018 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yitabiriye umukino ukomeye muri Atlanta bamwe bamukomera bavuga ko yibagiwe amwe mu magambo agize indirimbo yubahiriza igihugu.

Ibi byavuzwe cyane n’abakurikiye imbonankubone uwo mukino wa shampiyona ya "American Football" wahuje Kaminuza ya Georgia n’iya Alabama. Byarushijeho gutizwa umurindi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bahererekanya amashusho agaragaza ko Trump koko ashobora kuba yajijinganyije ku magambo agize indirimbo yubahiriza igihugu.

Ibinyamakuru bitandukanye bikomeye mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, byashyize hanze ayo mashusho agaragaza Trump arya indimi mu kuririmba indirimbo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa "The Star-Spangled Banner", nk’uko tubikesha BBC.

Yaririmbye amagambo atangira ageze hagati akanyuzamo akaririmba amwe n’amwe andi akayareka. Amashusho yagiye afatwa amugaragaza amwenyura, ubundi agakomanga ku mutima ari na ko areba mu bice bya stade byumvikanagamo urusaku.

Ibi byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, hari abamushimye bavuga ko yakoze igikorwa cyiza cyo kwifatanya n’abakinnyi n’abandi bose bari bitabiriye umukino wa nyuma wa shampiyona igereranywa na ruhago muri Amerika.

Abandi banenze kuba ataririmbye yarigeze kwita ibigwari abakinnyi batabikora uko bikwiye muri iyo shampiyona ndetse agasaba ko hakorwa igenzura bakajya bahagarikwa kuko ari ’ugusuzugura igihugu’.

Perezida Trump mu bihe bitandukanye yakunze gushimangira ko ibirango by’igihugu byubahwa, yaherukaga kuvuga kuri iyo ngingo ku wa Mbere, tariki 8 Mutarama, aho yanditse kuri Twitter ati "Twifuza ko ibendera ryacu ryubahwa ndetse n’indirimbo yubahiriza igihugu."

Yahise anahindura kuri urwo rubuga ifoto imugaragaza ahagaze yashyize ikiganza ku mutima mu kibuga mu gihe indirimbo yubahiriza igihugu yaririmbwaga mu mukino watumye yibasirwa na bamwe.

Usibye Trump, abandi bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakagaragaza ko batazi neza indirimbo yubahiriza igihugu harimo Ronald Reagan wigeze kwemera ku mugaragaro ko atazi amagambo yose ayigize ariko azi ubutumwa itanga.

Trump yavuzweho kujijinganya mu magambo agize indirimbo yubahiriza igihugu
Abantu batandatu bibasiye Trump kuri Twitter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza