Trump yatangaje ko yifuza kuzatsinda Oprah mu matora ya 2020

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Werurwe 2018 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko niba hari umuntu yifuza kuba yazahangana nawe mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2020, ari Oprah Winfrey, aho yashimangiye ko ibikorwa bye byo kwiyamamaza byazaba ibihe bibabaje kuri we.

Trump yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu Mujyi wa Pennsylvania aho yanavugiye ko mu matora ya 2020 yamaze kwemeza ko intego ye izaba ari “Dukomeze kugira Amerika igihangange”.

Mu ntangiriro za Mutarama, ibitangazamakuru byanditse ko byabwiwe n’inshuti ebyiri za hafi ya Oprah ko ateganya guhatana na Perezida Donald Trump mu matora ataha, bitizwa umurindi n’ijambo ridasanzwe yavugiye mu birori bya Golden Globes Awards abwira abakobwa ko umunsi mushya wegereje.

Winfrey wavukiye muri Leta ya Mississippi, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1963, abarirwa mu baherwe ku Isi aho afite umutungo ugera muri Miliyari 2.8 z’amadorali.

Ni umwe mu banyamerikakazi bavuga rikijyana wamenyekanye cyane mu biganiro bica kuri televiziyo birimo nk’icyitwa The Next Chapter.

Trump yabwiye abamushyigikiye ati “Nakwishimira gutsinda Oprah. Nzi intege nke ze.”

Trump yakomeje ashimangira ko azi Oprah neza ndetse ko yakwishimira guhangana nawe mu matora.

Winfrey yamamaje Barack Obama mu 2008 anashyigikira Hillary Clinton mu 2016. Mu kwiyamamaza kwa Clinton, yashyigikiye igitekerezo cy’uko igihe kigeze ngo umugore abe Perezida muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo ashyirwa mu majwi asabwa kwiyamamariza kuyobora Amerika, uyu mugore aherutse kubitera utwatsi avuga ko nta gahunda na nto imeze ityo ateganya.

Trump arashaka guhangana na Oprah ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza