Trump yavuze ko amagambo yo ‘gusuka umujinya n’umuriro’ kuri Korea atumvikanye uko abishaka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Kanama 2017 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko umuburo aherutse guha Koreya ya Ruguru atumvikanye neza nkuko yashakaga kubivuga.

Trump yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane nyuma y’iminsi mike Koreya ya Ruguru itangaje ko iri kwitegura kurasa kuri Guam, ikirwa cya Amerika giherereye mu Nyanja ya Pacifique.

Intandaro ya byose Korea ya Ruguru ivuga ko ari intwaro Amerika ikomeje kurunda muri Korea y’Epfo hafi y’umupaka na Korea ya Ruguru ndetse no kuba icyo gihugu gikomeje kubangamira inyungu za Korea ya Ruguru muri Loni kiyisabira ibihano bya buri kanya.

Mu cyumweru gishize Loni yafatiye ibihano bitandukanye birimo ibijyanye n’ubucuruzi n’ubukungu kubera kurenga ku mabwiriza yo kutongera kugerageza ibisasu kirimbuzi.

Kuri uyu wa Kane ibiro ntaramakuru KCNA bya Leta ya Korea ya Ruguru byatangaje ko hari gutegurwa ibisasu byo mu bwoko bwa Hwasong-12 bizaterwa hafi y’ikirwa cya Guam.

Korea ya Ruguru ivuga ko ibyo bisasu bizatwara iminota 18 ngo bigere muri Guam, gusa abashinzwe umutekano muri Guam bo bavuze ko bishobora gufata iminota 14.

Kuri uyu wa Kane Trump yabwiye abanyamakuru ko umuburo we kuri Korea ahari utumvikanye neza.Trump mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko Korea nibarasaho azayisukaho umuriro n’umujinya.

Kuri uyu wa Kane yabisubiyemo ati “Ahari nakoresheje amagambo adakomeye cyane.Reka turebe icyo Perezida wa Korea ya Ruguru akora kuri Guam.Ntacyo azayikoraho, hazabaho ibintu bitigeze bibonwa n’umwe ku isi.Muzabyibonera kandi na we azabibona.”

James Mattis, Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe umutekano yavuze ko igisirikare cyiteguye gusa yanga gusobanura byinshi kuko ngo batamenera amabanga yabo umwanzi.

Nubwo ibihugu nk’u Buyapani na Korea y’Epfo biri gushaka igisubizo ngo umwuka mubi hagati ya Korea ya Ruguru na Amerika ugabanuke, impuguke zivuga ko amazi yarenze inkombe nk’uko CNN yabitangaje.

Korea ya Ruguru yavuze ko ibisasu byayo bizagera muri Guam binyuze mu duce tw’u Buyapani.

Mu Buyapani hari ikoranabuhanga ryatanzwe na Amerika ryo kwirinda ibitwrao kirimbuzi icyakora mu duce ibisasu bya Korea bishobora gucamo ubwo bwirinzi ntiburahagera.

Trump yabwiye abanyamerika gutuza abizeza ko umutekano wabo urinzwe.

Icyifuzo cyo kurasa kuri Amerika biteganyijwe ko kizashyikirizwa Perezida Kim Jong Un hagati muri Kanama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza