Trump yemeje ko agiye kongeza imisoro y’ibyuma byinjizwa muri Amerika kugera kuri 25%

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 Werurwe 2018 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump, yatangaje ko agiye kuzamura imisoro ku byuma byinjizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwanzuro wazamuye amagambo menshi ku bihugu bisanzwe bikorana ubucuruzi n’igihugu ayobora.

Nk’uko CNN yabitangaje, Trump yabwiye abanyamakuru ko uburyo ubucuruzi bumaze imyaka bukorwa budahesha icyubahiro kuko bari gutakaza miliyoni nyinshi mu bucuruzi.

Kuri uyu wa Kane yatangaje ko ibyuma byinjizwa muri Amerika bizajya bisoreshwa 25% naho aluminium igasoreshwa 10%.

Canada n’ibihugu by’i Burayi byatangaje ko bigiye gushyiraho uburyo bwabyo mu guhangana n’iryo zamuka, mu gihe Mexique, u Bushinwa na Brésil nabyo byatangaje ko biri kureba icyo byakora mu gisa no kwihorera.

Kuri uyu wa Gatanu Trump yanditse kuri Twitter ati “Iyo igihugu nka USA kiri gutakaza miliyari nyinshi z’amadolari mu bucuruzi gikorana na buri gihugu, intambara mu bucuruzi ni nziza, kandi biroroshye kuzitsinda. Urugero iyo turi munsi miliyari $100 ku gihugu runaka ubundi ntibongere gucuruza, turunguka!”

Hari impungenge ko ibiciro bishya by’ibyuma byinjizwa muri Amerika bizatuma bamwe mu Banyamerika batakaza akazi ndetse n’ababiguraga bagatangira guhendwa.

Amerika itumiza ibyuma mu bihugu birenga 100, bikaba bikubye inshuro enye ibyo yoherezayo. Kuva mu 2000 inganda zikora ibyuma zarahungabanye kuko umusaruro wazo wavuye kuri toni 112 icyo gihe ukagera kuri toni 86.5 mu 2016, umubare kandi w’abakozi bazikoragamo uragabanuka uva ku bihumbi 135 ugera kuri 83 600.

Itegeko ryo mu 1962 riha ububasha Perezida wa Amerika bwo guhagarika ibicuruzwa byinjira mu gihugu, igihe bigaragaye ko byatuma umutekano w’igihugu uhungabana.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigura ibyuma bivuye mu bihugu bigera ku 10

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza