Trump yijeje u Bwongereza amasezerano akomeye mu bucuruzi nibuva muri EU

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kamena 2019 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump, yavuze ko yifuza ko u Bwongereza buva mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kandi ngo nibimara gukorwa iki gihugu kizagirana amasezerano akomeye na Leta zunze Ubumwe za Amerika mu by’ubucuruzi.

Ni mu kiganiro n’abanyamakuru aho Trump yari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May.

Trump yavuze ko igihugu cye n’u Bwongereza bifitanye ubufatanye butigeze bugaragara ku Isi. Ni mu gihe Amerika irimo irwana intambara y’ubukungu n’u Bushinwa naho u Bwongereza bukaba bushaka uburyo bwava muri EU.

Mbere y’iki kiganiro n’abanyamakuru, Trump na May bagiranye inama yihariye, baganira ku bibazo binyuranye birimo no gucuruzanya na Huawei.

Trump yavuze kandi ko Abongereza bakwiye gushimira umuhate wa Theresa May watangaje ko azegura mu gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo byo kuva muri EU.

Uruzinduko rwa Trump ntabwo rwishimiwe mu Bwongereza kuko mu mijyi nka Londres, Birmingham, Stoke, Glasgow, Edinburgh, Leicester, Oxford n’ahandi habaye imyigaragambyo yo kwamagana uru ruzinduko.

Bavugaga ko rudakwiriye kuko politiki ya Perezida Trump idaha inyungu u Bwongereza.

Trump na May baganiriye no ku gucuruzanya na Huawei

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza