Turikiya: Erdogan yashinje u Buholandi amatwara y’Abanazi bikurura umwuka mubi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Werurwe 2017 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Umubano wa Turikiya n’u Buholandi wajemo agatotsi nyuma y’uko Perezida Recep Tayyip Erdogan ashinjije icyo gihugu amatwara y’Abanazi, akanavuga ko gikwiye kubazwa uruhare rwacyo mu gutoba umubano w’ibihugu byombi.

Yabivuze nyuma y’uko kuwa Gatandatu u Buholandi bwanze ko indege yari itwaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turikiya, Mevlut Cavusoglu, igwa ku butaka bwabwo kubera impamvu ziswe iz’umutekano.

Cavusoglu yari agiye guhurira i Rotterdam n’impunzi z’Abanya-Turikiya ngo azisabe gushyigikira referendum. Perezida Erdogan ararwana n’uko abaturage bashyigikira icyifuzo cye ngo agume ku butegetsi afite n’ububasha budasanzwe, cyane cyane akifuza ko ababa mu Budage n’u Buholandi bamushyigikira.

Erdogan yanavuze ko u Buholandi ari igihugu kitifashije kibeshejweho n’inkunga, kandi gikwiye gufatirwa ibihano kubwo kwangira Cavusoglu kukijyamo.

Yagize ati "Nari nzi ko ibitekerezo by’Abanazi byacitse ariko naribeshyaga. Ibi bitekerezo biracyakwirakwiza mu Burayi."

Mu kwezi gutaha Abanya-Turikiya bazatora muri referendum ko imiterere ya Guverinoma yabo ihinduka. Nibabyemeza, bizahindura imikorere y’inteko ishinga amategeko, aho izahindurwamo urwego rumwe rukuriwe na Perezida Erdogan.

Ni ibintu byakunze kunengwa ko bidakurikije demokarasi, nyamara Erdogan n’izindi nzego ze z’ubutegetsi bakavuga ko abadashyigikiye iki gitekerezo bafatanyije n’abateguye kudeta cyangwa abakora ibikorwa by’iterabwoba.

Abasesenguzi basanga uyu mwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ushobora kuba ufitanye isano n’amatora n’idini ya Islam, kuko bivugwa ko ihuriro ry’Abanya-Turikiya ryari buhungabanye amatora muri Rotterdam.

Mu Buholandi kuwa Gatatu w’iki cyumweru bazatora hagati y’umukandida wo mu ishyaka rirwanya Islam, Geert Wilders na Minisitiri w’Intebe usanzweho Mark Rutte.

Kugeza ubu Minisitiri w’Intebe w’Ubuholandi, avuga ko atacyakiriye mugenzi we wa Turikiya byari biteganyijwe ko azamusura.

U Buholandi ntabwo ari cyo gihugu Erdogan ashinje amatwara y’Abanazi kuko yanabivuze ku Budage nyuma y’uko mu kwezi gushize bwanze ko abanyapolitiki be bahura n’Abanya-Turikiya bahaba.

Erdogan yanavuze ko u Buholandi ari igihugu kitifashije kibeshejweho n’inkunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza