Kwamamaza

Turikiya igiye gukora impinduka zikomeye ikuraho amashuri y’ibya gisirikare

Yanditswe kuya 31-07-2016 saa 11:17' na Ntakirutimana Deus


COMMENTS: 1

Turikiya irateganya gufunga amashuri yose ya gisirikare hanyuma hagashingwa kaminuza imwe izaba yigisha amasomo ajyanye no gucunga umutekano ndetse inzego z’iperereza mu gihugu nazo zamburwe ububasha ahubwo zijye zigendera ku mabwiriza ya Perezida.

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, yabitangaje nyuma yo kwirukana abasirikare basaga 1700 barimo n’abajenerali 149 bazira gukekwaho kugira uruhare mu gikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi giherutse gupfuba muri icyo gihugu tariki ya 15 Nyakanga 2016.

Ari kuri televizizo A Haber ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2016, yavuze ko inzego nkuru z’igisikare n’iz’iperereza azajya azigenzura agamije kongerera imbaraga ubutegetsi bw’igihugu nyuma yo kurokoka umugambi wo guhirika ubutegetsi.

Yagize ati “Tugiye gutangiza impinduka nto mu Itegeko Nshinga, nibyemerwa zizatangirira mu nzego z’iperereza ndetse n’iz’ubuyobozi bw’ingabo zizajya zigenzurwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.”

Ibyo yasabye bizemezwa mu gihe bitowe na bibiri bya gatatu by’Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu. Ni muri urwo rwego Perezida Erdogan aherutse kubonana n’amashyaka abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, ashakisha uburyo Abadepite bayo bazashyigikira leta ye mu gutora icyo cyifuzo cye nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Binali Yildirim.

Umugambi wo guhirika ubutegetsi wapfubye muri Turikiya waguyemo abasaga 270, guhera uwo munsi hatangizwa ibihe bidasanzwe bizamara amezi atatu. Mu bindi byemezo Perezida Erdogan yafashe, harimo kugabanya umubare w’abajandarume, abasigaye akabongerere intwaro zikomeye.

Ibyo bibazo byatumye abakozi ba leta basaga ibihumbi 66 bavanwa ku kazi, pasiporo zisaga ibihumbi 50 nazo zamburwa agaciro, muri Minisiteri y’Umurimo naho abakozi 1300 barimo gukorwaho iperereza.

Leta ya Turikiya yamaze guhagarika ibinyamakuru byinshi mu gihugu, birimo 45 byandika ndetse na televiziyo 16. Muri iki cyumweru ni nabwo yashyize hanze impapuro zo guta muri yombi abanyamakuru 42, muri bo 16 bakaba bari mu maboko ya Polisi.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 15 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved