Impamvu y’icyo gitero cyo ku Bunani ntiramenyekana gusa kigambwe n’umutwe wa Islamic State. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan, yavuze ko abagaba ibi bitero bagamije kurema imvururu mu gihugu.
Yagize ati “ Bari kugerageza guca intege abaturage bacu no guhungabanya igihugu.”
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Suleyman Soylu, yemeje amakuru y’ishakishwa ry’uwagabye icyo gitero, avuga ko polisi ikomeje ibyo bikorwa ndetse yizeza ko mu gito uwabikoze ari bube yatawe muri yombi.
Mu gihe uwagize uruhare muri iki gitero ashakishwa, ibikorwa byo kunamira abakiguyemo byo birakomeje mu gihugu.
Ibiro ntaramakuru bya Turikiya, Anadolu, byatangaje ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abaguye muri icyo gitero ari abanyamahanga.
Kivuga ko bamwe muri bo bari abaturage bo muri Israel, u Burusiya, U Bufaransa, Tunisia, Liban, u Buhinde, u Bubiligi, Jornanie na Arabia Saudite.
Hakomeje kugenda hatahurwa amazina y’abaguye muri icyo gitero, kuko Minisitiri w’Intebe wo muri Canada, Justin Trudeau yatangaje ko hari umunya-Canada wakiguyemo, mu gihe bivugwa ko umucuruzi w’Umunyamerika witwa William Jacob Raak w’imyaka 35 ari mu bakomeretse.
Kugeza ubu abayobozi muri iki gihugu bavuga ko abantu bagera kuri 69 bakiri kwitabwaho mu bitaro barimo batatu bakomeretse bikomeye.

TANGA IGITEKEREZO