U Bubiligi: Babiri batawe muri yombi bakekwaho umugambi w’ibitero by’iterabwoba

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 31 Nyakanga 2016 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho umugambi wo kugaba ibitero by’iterabwoba ahantu hatandukanye mu Bubiligi.

Ubushinjacyaha mu Bubiligi bwatangaje ifatwa ry’abo bantu baguwe gitumo mu mukwabu wakozwe na Polisi kuwa Gatanu, mu nzu zirindwi zo mu Mujyi wa Mons n’indi imwe y’i Liège.

Kuwa 22 Werurwe 2016, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga ndetse no mu nzira ya Gari i Bruxelles hagabwe ibitero bibiri by’iterabwoba, byigambwe n’Umutwe wa Islamic State.

CNN dukesha iyi nkuru yavuze ko mu kwezi gushize, hari hafashwe abantu 40 bahatwa ibibazo, 12 muri bo bakaba ari bo bahise bafungwa ngo bakomeze gukorwaho iperereza.

Muri Gicurasi, hari hakajijwe uburyo bwo kurindira umutekano abayobozi bo ku rwego rwa Minisitiri, barimo uw’Ububanyi n’Amahanga, Didier Reynders, uw’umutekano, Jan Jambon na Minisitiri w’Intebe Charles Michel.

U Bubiligi ni cyo gihugu gifite abasirikare benshi muri Syria kuruta ibindi bihugu byose byo ku mugabane w’u Burayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza