U Budage n’u Bufaransa byemeranyije guhangana n’ingaruka zazaterwa na Brexit

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 Kamena 2016 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Nyuma ya kamarampaka yo kwemeza ko u Bwongereza buva mu muryango w’Ibihugu by’u Burayi (EU), Chancelier w’u Budage, Angela Merkel na Perezida François Hollande w’u Bufaransa bahisemo kunga ubumwe no guhuza imbaraga mu guhangana n’ingaruka bizagira.

Hollande yavuze ko baramutse batunze ubumwe, bashobora gucikamo ibice ndetse hakaba havuka n’andi makimbirane hagati yabo.

Aba bakuru b’ibi bihugu uko ari babiri barateganya guhura kugira ngo bagirane ibiganiro kuri iki kibazo.

Mu mpera z’iki Cyumweru, Perezida wa EU, Jean-Claude Juncker, yatangaje ko u Bwongereza bugomba gutangira bwihuse gahunda zo kuva muri uyu muryango.

Philip Hammond, Ushinzwe ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga muri EU we yagaragaje ko u Bwongereza budakwiye kugendera ku gitutu kuko nta gikwiye guhita kiba aka kanya.

BBC ivuga uru ari na rwo ruhande abo kwa Merkel bashyigikiye aho bavuga ko u Bwongereza bukwiye kubanza bukiga neza ingaruka ziri mu kuva muri EU mbere yo gutangira urugendo rwo kuvamo burundu.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo u Bwongereza bwatoye kamparampaka yo kuva muri EU ku majwi 52% kuri 48% y’abatabishyigikiye.

Iki n’icyemezo cyatowe n’ibihugu bigize ubwami bw’u Bwongereza byose ukuyemo Scotland aho 62% batoye kuguma muri uyu muryango ndetse bavuga ko Inteko Ishinga Amategeko izarwana urugamba rw’uko kiriya cyemezo kitashyirwa mu bikorwa.

Ibyavuye mu matora bikimara gutangazwa, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron, yahise atangaza ko azegura kugira ngo ahe uzamusimbura umwanya wo kuyobora ibiganiro kuri iyi ngingo.

Iki cyemezo cy’u Bwongereza cyo kuva muri EU cyatangiye kugira ingaruka zitandukanye zirimo no kuba ifaranga rikoreshwa muri iki gihugu (Pound) ryatangiye guta agaciro ku buryo bugaragara.

Hollande na Merkel biyemeje guhuza imbaraga ngo bahangane n'ingaruka zizaterwa no kuva muri EU k'u Bwongereza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza