Kwamamaza

U Bufaransa: François Hollande yakuye akarenge mu matora ya 2017

Yanditswe kuya 1-12-2016 saa 22:41' na Jean Pierre Tuyisenge


Mu buryo butunguranye, Perezida w’ u Bufaransa François Hollande yatangaje ko ataziyamamariza kuyobora manda ya kabiri nk’Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa mu matora ateganyijwe umwaka utaha.

François Hollande, abaye Perezida w’u Bufaransa wa mbere kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira urangije manda ya mbere ntahatanire kuyobora iya kabiri.
BBC yanditse iyi nkuru ivuga ko umubare munini w’abaturage ari abatakimufitiye icyizere.

Mu kiganiro yatanze kuri tereviziyo, Perezida François Hollande yavuze ko yayoboye igihugu cy’u Bufaransa imyaka ine n’igice n’umutima we wose.

Yagize ati "Mu mezi ari imbere, nzakomeza inshingano zanjye zo kuyobora igihugu.Isi, u Burayi n’u Bufaransa byahuye n’ibibazo bikomeye kuri manda yanjye. Muri ibi bihe bitoroshye nashatse uburyo nabumbatira ubumwe bw’abanyagihugu."

Iyi nkuru ya BBC ikomeza ivuga ko Hollande yacaga amarenga ku bitero by’ubwiyahuzi bwibasiye igihugu cye muri Nyakanga mu mujyi wa Nice na Paris mu Ugushyingo 2015 hamwe n’icyagabwe kuri Charlie Hebdo mbere yaho.

Mu mpera z’icyumweru gishize Abafaransa basaga miliyoni enye batoye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe François Fillon wo mu Ishyaka ry’Aba-Republicains. Mu cyiciro cya mbere cy’amatora y’uzahagararira iri shyaka, waje ku mwanya wa mbere n’amajwi 44.2%, akurikirwa na Alain Juppé wabonye 28.5% mu gihe we Nicolas Sarkozy yahise azererwa afite amajwi 20.6% gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 10 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved