U Bufaransa: Ishyaka rya Macron ryegukanye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 19 Kamena 2017 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Umutekano mu Bufaransa yatangaje ko ishyaka rya Perezida Emmanuel Macron, ariryo ryegukanye imyanya myinshi mu cyiciro cya kabiri cy’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Muri aya matora ishyaka En Marche rimaze umwaka umwe rishinzwe ryegukanye imyanya 300, mu gihe MoDem (Mouvement Démocrate), bakorana bya hafi ryabonye 41.

Kwegukana iriya myanya byatumye Macron uherutse gutorerwa kuyobora u Bufaransa, abona imbaraga zose akeneye kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa politiki ye ivuguruye irimo no guteza imbere Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ishyaka ry’Aba-Républicains n’andi byunze ubumwe ryabonye imyanya 129, mu gihe irya Front National rya Marine le Pen wahigitswe na Macron mu matora ya Perezida, yabonye imyanya umunani gusa.

Mu batsinze amatora yo ku cyumweru harimo n’umusore ufite inkomoko mu Rwanda witwa Hervé Berville, ubarizwa mu ishyaka En Marche. Izina rye ry’ikinyarwanda yitwa Gasigwa Hervé.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo ishyaka rya Macron ryegukanye imyanya myinshi mu Nteko, ubwitabire mu matora bwari hasi cyane, ibintu byatumye hari bamwe mu banyapolitiki bahamije ko abaturage batamufitiye icyizere.
Kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha yo mu Bufaransa, ubwitabire bwari kuri 35% gusa.

Emmanuel Macron ubwo yitabiraga amatora y'abadepite kuri iki cyumweru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza