U Buhinde: Abakobwa batatu bagonzwe na gariyamoshi bifata ‘Selfie’ bahita bapfa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Gicurasi 2019 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Abana b’abakobwa batatu bo mu Mujyi wa Panipat mu Majyaruguru ya leta ya Haryuna mu Buhinde, bagonzwe na gariyamoshi ubwo barimo bifata amafoto ibizwi nka ‘Selfie’ bahita bapfa.

Iki gihugu cy’u Buhinde giherutse gushyirwa ku mwanya wa mbere mu kugira abantu benshi bapfa bifata amafoto mu buryo bwa ‘Selfie’.

AFP yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu aribwo abakobwa bane barimo bari bahuze bifata amafoto babonye gariyamoshi ibegereye barasimbuka indi iturutse mu rundi ruhande ihita ibagonga gusa umwe abasha gusimbuka ararokoka.

Umuyobozi wa Polisi muri Haryuna, M.S Dabas yagize ati “Abana bari bahuze barimo kwifata amafoto, babonye gariyamoshi ije ibasanga basimbukira ku ruhande batazi ko hari indi yari iturutse inyuma ari nayo yahise ibagonga.”

Yakomeje avuga ko umwe muri bo yakijijwe n’uko yasimbutse yerekeza mu ruhande iyo gariyamoshi ya kabiri yaturukagamo.

Amakuru avuga ko aba bakobwa bari batashye ubukwe muri aka gace ka Panipat barimo babiri bari bafite imyaka 19 n’undi umwe wa 18 y’amavuko.

Ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize mu mashuri yose yigisha ubuvuzi mu Buhinde, bwagaragaje ko abantu 259 ku Isi hose bapfuye bari kwifata Selfie hagati ya 2011 na 2017.

Umubare munini w’abapfuye bari kwifata amafoto ni Abahinde bakurikirwa n’abo mu gihugu cy’u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Pakistan.

Umwaka ushize Minisitiri ushinzwe ingendo za Gariyamoshi mu Buhinde, Piyush Vedprakash Goyal, abinyujije kuri Twitter yaburiye abantu bashora ubuzima bwabo mu kaga bashaka kwifotoza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza