U Buhinde bushobora kuba ubwa gatanu mu bihugu bifite umusaruro mbumbe uri hejuru

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 Ukuboza 2017 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abongereza bwagaragaje ko hagendewe ku muvuduko w’ubukungu bw’u Buhinde, 2018 ishobora gusiga iki gihugu ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’ibihugu bifite umusaruro mbumbe uri hejuru (GDP).

U Buhinde busanzwe ari ubwa karindwi na GDP ingana na 2.263.792 z’amadolari (IMF), buzaba buhigitse u Bwongereza bwahoze bukoloniza iki gihugu ndetse n’u Bufaransa biza ku mwanya wa gatanu n’uwa gatandatu.

RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko kuba uru rutonde rukorwa hagereranyijwe umusaruro wa buri gihugu mu madolari, mu gihe ifaranga ry’u Bwongereza (Pound) rikomeje guta agaciro kubera Brexit, bitabujije ubukungu bw’u Buhinde bufite abaturage basaga miliyari 1.3 gukomeza kwiyongera aho mu myaka 20 ishize bwazamutse ku muvuduko wa 7%.

Mu bikomeje kugira uruhare muri iri zamuka harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda zikora imodoka ndetse na serivisi zijyanye n’ikoranabuhanga.

Nubwo iki gihugu gikomeje kuzamuka mu iterambere ariko, hari ikibazo cyo kuba butagera kuri bose, kuko umuhinde umwe kuri batanu abaho mu bukene. 10% by’abaturage bose nibo bihariye kimwe cya kabiri cy’ubukungu bw’igihugu, mu gihe 7% aribo gusa babasha kwishyura imisoro.

Kuba kandi iki gihugu kidashora amafaranga ahagije mu burezi n’ubuvuzi nabyo biri mu bituma abatari bake bakomeza gukena kuko amashuri ya leta usanga adatanga uburezi bufite ireme, kwivuza nabyo bikaba bihenze cyane.

Urutonde rwakozwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF rugaragaza ko mu bihugu bitanu bifite GDP nini harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifite 18 624 450$, u Bushinwa bufite 11 232 108$, u Buyapani buza ku mwanya wa gatatu na 4 936 543$, u Budage bufite 3 479 232$, mu gihe u Bwongereza ari ubwa gatanu na 2 629 188$.

U Buhinde bushobora kuba ubwa gatanu mu bihugu bifite umusaruro mbumbe uri hejuru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza