U Buhinde: Narendra Modi yongeye gutorerwa manda y’imyaka itanu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yatsindiye kuyobora iki gihugu mu yindi manda y’imyaka itanu mu matora rusange yamaze ibyumweru.

Ibyavuye mu matora kugeza ubu birerekana ko ishyaka rye Bharatiya Janata Party (BJP) ari ryo riri bwegukane imyanya igera hafi kuri 300 mu myanya 543 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Ishyaka rinini bahanganye Congress Party riyobowe na Rahul Gandhi, biteganyijwe ko ribona imyaka itageze ku 100, ryemeye ko ryatsinzwe aya matora.

BBC yanditse ko abantu barenga miliyoni 600 ari bo bitabiriye aya matora amaze ibyumweru bitandatu.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Modi yashimiye abaturage, avuga ko ‘icyizere bahaye uruhande rwe kibaha imbaraga zo kurushaho kugera ku byifuzo byabo’.

Mu Buhinde, ishyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka rigira ubwiganze mu mutwe w’Abadepite iyo rigize imyanya 272 mu myanya 543 iba mu nteko.

Mu 2014, ishyaka rya Narendra Modi ryari ryagize imyanya 282, intsinzi nini y’ishyaka iryo ari ryo ryose mu Buhinde mu myaka 30 yari ishize, ryifatanyije n’andi mashyaka rigira imyanya 336.

Icyo gihe Congress Party yatsinzwe bikabije bwa mbere mu mateka yayo kuko yabonye imyanya 44 gusa, yifatanyije n’amashyaka bivuga rumwe ibona imyanya 60 mu nteko.

Uyu mwaka abaturage b’u Buhinde bagera kuri miliyoni 900 bari bemerewe gutora, aya akaba ari yo matora ya mbere yitabiriwe n’abantu benshi cyane mu mateka y’Isi.

Hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyayavuyemo biri gutangazwa mu byiciro. Ibyayavuyemo bya nyuma biteganyijwe ko bitangazwa mu masaha ari imbere cyangwa nyuma yaho.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde ni we ugira ububasha bw’ubutegetsi bwa Guverinoma y’u Buhinde. Ashyirwaho n’ishyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka ryatsindiye ubwiganze mu nteko, Umutwe w’Abadepite.

Narendra Modi agiye kuyobora u Buhinde indi myaka itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza