U Burusiya bwakuriyeho Visa abantu bo mu bihugu 18 birimo n’ibyo muri Afurika

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 20 Mata 2017 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Burusiya yakuriyeho Visa ba mukerarugendo n’abacuruzi baturuka mu bihugu 18 birimo n’ibyo ku mugabane wa Afurika, bajya mu gace gaherereye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu gatuwe n’abantu bake.

Ibyo bikubiye mu itangazo riri ku rubuga rwa Internet rwa Guverinoma y’icyo gihugu ryasohotse ku wa Mbere, tariki 17 Mata 2017, rivuga ko kwinjira muri Russian Far East bizoroshywa ku bantu baturuka mu bihugu 18 birimo Maroc, Algérie na Tunisia byo muri Afurika.

Jeune Afrique yanditse iyi nkuru ivuga ko izo ngamba zigamije kuzamura ubukerarugendo n’ishoramari muri ako gace gatuwe n’abantu bake bitewe n’ikirere cyaho kimeze nabi.

Umunyamabanga wa Kabiri wa Ambasade y’u Burusiya muri Maroc, Youri Baiydakov, yavuze ko bagitegereje amabwiriza ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kugira ngo bitangire gukurikizwa.

Yagize ati “ Ihame ryo gukurirwaho Visa ryakiriwe neza, gusa dutegereje amabwiriza azatangwa kugira ngo tumenye ibigomba gukurukizwa, gusa hagati aho, itegeko rizatangira gukurikizwa ku itariki ya 1 Kanama.”

Guverinoma y’u Burusiya ntiratangaza ibizashingirwaho ku mukerarugendo cyangwa umucuruzi uzemererwa kwinjira muri iki gihugu. Ikiriho ni uko abazakenera kujyayo bazajya babanza kwiyandikisha ku rubuga rwa Internet narwo ubu rukiri kubakwa.

Guverinoma y’u Burusiya yakoze urutonde rw’ibihugu 18 birebwa n’iryo tangazo, birimo Algérie, Bahreïn, Brunei, u Buhinde, Qatar, u Bushinwa, Koreya ya Ruguru, Koweït, Maroc, Mexique, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu , Oman, Arabie Saoudite, Singapore, Tunisia, Turikiya n’u Buyapani.

Abasesenguzi bavuga ko ibyo bihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu buryo bw’imigenderanire n’u Burusiya.

Ikurwaho rya Visa kuri ibyo bihugu rirareba ako gace gusa, naho ibindi bice by’igihugu bizakomeza bikurikize uburyo busanzwe. Gusa hari kwibazwa uburyo abategetsi bazashobora gutandukanya ibyo bice bibiri.

Youri Baiydakov yavuze ko mu gihe umuntu ashaka kujya mu gace ko mu Burasirazuba bw’icyo gihugu agomba gutega indege imugeza ku kibuga cyo muri ako gace.

Uduce tuzaba twemerewe kugerwamo muri ako gace turimo Vladivostok, Khabarovsk, Kamtchatka, Komsomulsk, Birobidjan na Anadi.

Umwami wa Maroc, Mohammed VI aganira na Vradimil Putin w'u Burusiya/Ifoto: Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza