U Burusiya: Imodoka yavuye mu muhanda igonga abanyamaguru, barindwi barakomereka

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Kamena 2018 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

Umushoferi wa Taxi i Moscow, yashoye imodoka mu kivunge cy’abanyamaguru kuri uyu wa Gatandatu akomeretsa barindwi barimo abafana ba Mexique bitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi.

Amashusho yagaragaye arerekana umushoferi wari utwaye imodoka nto igenda mu zindi, bitunguranye akayiganisha mu gice cyahariwe abanyamaguru akabagonga. Yerekana kandi ayivamo akiruka nyuma yo gukora iryo bara mu muhanda wa Ilyinka hafi y’ahari hateraniye abantu bishimiraga imikino y’igikombe cy’Isi.

Umutangabuhamya umwe watanze ubufasha mu gufata uwo mushoferi yavuze ko atari yanyoye inzoga. Yavuze ko mu banyamaguru bagonzwe babiri cyangwa batatu ari bo bakomeretse cyane kandi uretse abafana babiri ba Mexique abandi bagonzwe ari Abarusiya.

Polisi y’u Burusiya yatangaje ko yarekuye uwo mushoferi w’imyaka 28 ukomoka muri Kyrgyzstan kuko byagaragaye ko yananiwe kuyobora imodoka. Umushoferi yatangaje ko yari amaze amasaha 20 atwaye imodoka, akaza kwibeshya agakandagira ku muriro aho gukandagira kuri feri.

Nkuko BBC yabyanditse, uwo mushoferi yasobanuye ko yirukanse ku bwo gutinya ko ikivunge cy’abantu cyari aho kimwica.

Imodoka yavuye mu muhanda igonga abanyamaguru, barindwi barakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza