U Bushinwa bwasohoye icyegeranyo gikoma mu nkokora Amerika ku ihohoterwa ry’abaturage

Yanditswe na Jean Luc K. Mugisha
Kuya 12 Werurwe 2017 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Icyegeranyo gifite umutwe ugira uti ‘imiterere y’uburenganzira bwa muntu muri USA mu 2016’, cyashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe amakuru y’imirimo ya Leta y’u Bushinwa, nk’igisubizo ku byegeranyo by’Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mikorere y’ibihugu mu burenganzira bwa muntu mu 2016.

Iki cyegeranyo kivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kwitwara "nk’abacamanza b’uburenganzira bwa muntu".

Ibiro Ntaramukuru by’u Bushinwa, Xinhua, bitangaza ko Amerika yifashisha inkoni y’uburenganzira bwa muntu, igashyira mu majwi uburenganzira bwa muntu mu bihugu bitandukanye, ititaye ku bibazo bikomeye ifite mu by’uburenganzira bwa muntu.

Iyi raporo y’Abashinwa ivuga ko muri Amerika hahora urusaku rw’amasasu, irondaruhu rikomeje kwiyongera hamwe ndetse n’amatora muri iki gihugu akaba ashingiye kuri politiki y’amafaranga. Igira iti “igihugu cy’igihangange cyari kizwiho kurengera uburenganzira bwa muntu cyahinyuje inyigisho y’uburenganzira bwa muntu hashingiwe ku bikorwa byacyo".

Ikomeza ivuga ko ibimenyetso byerekana ko umwaka ushize Amerika yakomeje gusubira inyuma mu ngeri zose zirebana n’uburenganzira bwa muntu.

Ivuga ko ijanisha ry’imfungwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aricyo gipimo cya kabiri kiri hejuru ku isi; aho ku baturage 100.000 muri bo 693 bafunzwe.

Naho abagera kuri Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 200 bashyizwe muri gereza mu 2014 mu gihe umubare w’abanyamerika bafunzwe ugeze kuri miliyoni 70 naho 1/3 cy’abantu bakuru bafite ibyo bakurikiranyweho n’inkiko.

Muri 2016, ubugizi bwa nabi 58.125 bukoresheje intwaro bwabaye muri Amerika, muri bwo 385 buba iraswa ryo mu kivunge, ahaguye abantu 15.039 naho 30.589 barakomereka nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi bwa Gun Violence Archive.

Umubare w’abari mu kigero cyo gukora bafite umurimo uhoraho wageze ku gipimo cyo hasi cyaherukaga 1983, ubusumbane bushingiye ku butunzi bwariyongereye n’imibereho y’abamikoro make isubira hasi.

Nk’uko raporo ya Gallup ibivuga, abanyamerika bumva ko babarizwa mu cyiciro cy’imibereho cyo hagati bagabanutse kugera kuri 51% muri 2016, mu gihe bari 61% hagati ya 2000-2008.

Ibyo byerekana ko miliyoni 25 z’abatuye Amerika bisanze mu bukene nk’uko icyegeranyo kibisobanura. Umunyamerika umwe kuri barindwi ni ukuvuga miliyoni 45 z’abantu bari mu bukene.

Raporo yerekana ko no mu 2016 imibanire ishingiye ku irondaruhu yasubiye inyuma. Washington Post yo mu nyandiko yayo ku iraswa ry’abapolisi mu 2015 ivuga ko abanyamerika birabura bari bafite ibyago byo kuraswa na polisi biri hejuru ya 2.5 kurusha abazungu. Abirabura batitwaje intwaro bari kuri 5 kurusha abazungu batazitwaje. Ikindi kandi ni uko ngo muri iki gihugu, ikinyuranyo gishingiye ku mushahara giteye inkeke kuva mu myaka 40 ishize nk’uko byemezwa n’iyi raporo.

Loni yamaganye ivanguraruhu

Xinhua ikomeza ivuga ko nyuma y’igenzura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryo ku wa 9 kugeza ku wa 29 Mutarama 2016, itsinda ry’impuguke za Loni ku bafite inkomoko ya Afurika zagaragaje ko ibibazo bishingiye ku irondaruhu bikomeye, ko amateka y’ubukoloni, ijyanwa bunyago, gukandamizwa n’ivangura ruhu, iterabwoba rishingiye ku ruhu no kudahabwa amahirwe angana ari ibibazo by’ingutu.

Ngo muri iki gihugu abagore bahembwa make ugereranyije na bagenzi babo b’abagabo bakora umurimo umwe kandi akenshi barahutazwa bakanakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ijanisha ku bukene mu bana riri hejuru, n’ibikorwa by’urugomo rukorerwa abakuze bibaho kenshi nk’uko raporo ibyerekana.

Umugore umwe kuri bane atangaza guhatirwa ibinyuranye n’ibyiyumvo bye bibera aho akorera akazi nk’uko urubuga USA Today rwabyanditse.

Hafi miliyoni 6.8 z’abaturage bafite hagati y’imyaka 10 na 17 muri icyo gihugu bagaragaraho imirire mibi nk’uko iyo raporo yongera kubivuga.

U Bushinwa bwemeza ko “Amerika yishe uburenganzira bwa muntu inshuro nyinshi mu bihugu bitandukanye hicwa ku bushake inzirakarengane".

Kuva ku tariki ya 8 Kanama 2014 kugeza 19 Ukuboza 2016, iki gihugu gikomeye mu bya gisirikare cyakoze ibitero by’indege bigera ku 7258 muri Iraq n’ibindi 5828 muri Syria, bivamo impanuka 733 binagwamo abasivili bari hagati ya 4568 na 6127 nk’uko iyo raporo y’amapaji menshi ibyemeza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza