U Bushinwa bwiteguye kwihimura ku bihano by’ubucuruzi bwafatiwe na Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Werurwe 2018 saa 05:24
Yasuwe :
0 0

U Bushinwa bwemeje ko butazipfumbata imbere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’aho Perezida Trump avuze ko yitegura gutangaza ibihano bishya byafatiwe u Bushinwa bushinjwa kwiba Amerika umutungo mu by’ubwenge.

Ibihano bishya Amerika yafatiye u Bushinwa biratangazwa kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Werurwe 2018, bikaba bishingiye ku kongera imisoro ku bicuruzwa byinjizwa ku mipaka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivuye mu Bushinwa, inzego z’ikoranabuhanga n’itumanaho n’inganda zikora imyenda zikaba ziri mu zishobora gukomwa mu nkokora.

U Bushinwa na bwo bwemeje ko buzihimura, bukaba bushobora kuzamura imisoro y’ibikomoka ku buhinzi biva muri Amerikan ka Soya n’amasaka.

Minisitiri ushinzwe ubucuruzi, yagize ati "U Bushinwa ntibuzipfumbata ; tuzafata ingamba zose zishoboka kugira ngo duharanire uburenganzira bwacu."

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’itegeko ryo mu byumweru bibiri bishize ryongera imisoro y’ibyuma byinjizwa mu gihugu ho 25% na 10% kuri aluminium, cyanenzwe n’ibihugu bitandukanye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa byari bisanzwe bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubucuruzi bwungura impande zombi.

Ubutegetsi bwa Trump bushinja ubwa Pékin kugira imyitwarire idakwiye muri ubwo bucuruzi irimo kujyana ibintu byinshi bihendutse cyane ku isoko rya Amerika bikayitera igihombo.

Usibye kuzamura imisoro y’ibyuma na alminium, muri Mutarama 2018, Trump yategetse imisoro ku mashini zimesa n’ibikoresho bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, icyemezo cyarakaje u Bushinwa na Koreya y’Epfo.

Yashyize kandi umukono ku iteka rikura Amerika mu masezerano y’ubucuruzi n’ibihugu birimo ibyo ku mugabane wa Aziya ‘Trans-Pacific Partnership (TPP), ayita ‘icyiza’ gifite inyungu zidasanzwe zicyihishe inyuma.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu 2015 yari agamije gufungura imipaka mu bijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu 12 birimo Amerika, u Buyapani, Malaysia, Australia, New Zealand, Canada, Mexico n’ibindi.

Trump avuga ko kuba ibihugu bifatanya na Amerika mu by’ubucuruzi biyitwaraho mu buryo budakwiye byayikururiye igihombo cya miliyari 800 z’amadolari mu mwaka wa 2017.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza