U Bushinwa n’u Burusiya byitambitse umwanzuro wa Loni kuri Sudan

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Kamena 2019 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Ibihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya byitambitse umwanzuro w’akanama gashinzwe umutekano muri Loni wo gusohora itangazo ryamagana ubugizi bwa nabi buri gukorwa n’igisirikare kiyoboye inzibacyuho muri Sudan.

Kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro gikuru cya Loni i New York habereye inama y’ibihugu bigize akanama k’umutekano muri Loni.

Muri iyo nama u Bwongereza n’u Budage byazengurukijemo itangazo ryagombaga gusohoka rigenewe abanyamakuru, rigamije gusaba abasirikare bayoboye Sudan ndetse n’abigaragambya gufatanya bakagurura igihugu ku murongo.

AFP dukesha iyi nkuru yatangaje ko u Bushinwa bwahise bubyamagana mu gihe u Burusiya bwo bwasabye ko hategerezwa icyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ubitekerezaho.

Ambasaderi Wungirije w’u Burusiya muri Loni, Dmitry Polyanskiy yavuze ko iryo tangazo ribogamye, mu gihe Loni ikwiriye kwitonda cyane mu kibazo cya Sudan.

Yagize ati “Ntabwo dushaka guha urwaho amatangazo abogamye kuko bishobora kurushaho kwangiza ibintu.”

Akanama ka Loni kateranye nyuma y’umunsi umwe abantu basaga 40 bishwe n’inzego z’umutekano muri Sudan, mu myigaragambyo bari barimo imbere y’ibiro bya Minisiteri y’Ingabo basaba ko ubutegetsi buhabwa abasivile.

Kuri uyu wa Kabiri, uyoboye akanama ka gisirikare kayoboye inzibacyuho, Gen General Abdel Fattah al-Burhan yavuze ko bagiye gukuraho inzibacyuho y’imyaka itatu bari batangaje mbere, bagashaka uko bategura amatora bitarenze mu mezi icyenda.

Nyuma y’aho akanama ka Loni kananiriwe kumvikana ku kigomba gukorerwa Sudan, ibihugu icyenda byo mu Burayi byahise bisohora itangazo byamagana ubugizi bwa nabi inzego z’umutekano ziri gukorera abaturage.

Ibyo bihugu birimo u Bubiligi, u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, Pologne, u Buholandi na Suède.

Ibyo bihugu byahamagariye igisirikare guha ubutegetsi abasivile nkuko abaturage babyifuza.

Ikanama ka Loni gategereje kugira icyo gatangaza nyuma yo kumenya ibirava mu nama y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri Afurika yunze Ubumwe, inama iteganyijwe nkuri uyu wa Gatatu.

Akanama ka gisirikare katangiye kuyobora Sudan guhera muri Mata uyu mwaka, ubwo Perezida Omar al-Bashir yahirikwaga ku butegetsi nyuma y’imyaka 30 ayoboye icyo gihugu.

bihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya byitambitse umwanzuro w’akanama gashinzwe umutekano muri Loni wo gusohora itangazo ryamagana ubugizi bwa nabi buri gukorwa n’igisirikare kiyoboye inzibacyuho muri Sudan.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza