U Busuwisi bugiye gusubiza Nigeria miliyoni 320 $ zanyerejwe n’uwari Perezida wayo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 07:06
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Busuwisi yatangaje ko igiye gusubiza Nigeria miliyoni 320 z’amadolari y’Amerika bivugwa ko zatwawe na Gen. Sani Abacha, wayoboye icyo gihugu mu 1993 -1998.

Ayo madolari yari yarafatiriwe mu 2014 n’urukiko rwo mu Busuwisi nyuma y’urubanza rwarebaga umuhungu we, Abba Abacha. Bivugwa ko uyu wayoboye Nigeria yibye nibura miliyari 2.2 $ mu isanduku ya leta mu gihe gito yayoboye Nigeria.

Ubusanzwe ayo madolari yari yarabikijwe muri Luxemburg, aza gufatirwa nyuma y’urubanza rukomeye.

Ubwo yiyamamazaga mu 2015, Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, yavuze ko agomba kugaruza umutungo wagiye wibwa igihugu, avuga ko ari igikorwa azaha umwanya uhagije.

Amasezerano yo gusubiza ayo madolari yashyizweho umukono muri Werurwe hagati ya Minisiteri y’ubutabera muri Nigeria, Banki y’Isi n’abanyamategeko b’abasuwisi, ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeza kugaragaza ibibazo by’amategeko ku isubizwa ryayo.

Nk’uko tubikesha BBC, kuri uyu wa Mbere nibwo u Busuwisi bwatangaje ko urubanza rurangiye, ayo madolari agomba gusubizwa muri Nigeria nubwo butatangaje igihe, ariko buvuga ko Banki y’isi izakurikirana uko akoreshwa ngo harebwe ko azagenda “mu nyungu z’Abanyanijeriya”.

Nk’uko AFP yabitangaje, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Busuwisi, Didier Burkhalter, yavuze ko urugamba rwo kurwanya ruswa ari kimwe mu biraje ishinga icyo gihugu, avuga ko ikigamijwe ari ukuzamura imibereho y’Abanyanijeriya bakennye.

Gen. Sani Abacha wayoboye Nigeria mu 1993 -1998

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza