U Butaliyani: Ikiraro cyahitanye abagera 39 cyasenyutse nyuma y’igihe ababishinzwe baburirwa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 16 Kanama 2018 saa 04:25
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abatabazi bakomeje gushakisha ababa bararokotse nyuma y’uko ku wa Kabiri ikiraro kiri mu mujyi wa Genoa mu Butaliyani gisenyutse kigahitana abagera kuri 39, benshi batangiye kwibaza uburyo impanuka nk’iyi yaba mu gihugu cyateye imbere, mu gihe hari n’abahamije ko ababishinzwe bari baraburiwe ko gishobora guteza ibibazo.

Iki kiraro cya Morandi cyubatswe mu 1960 cyari gifite uruhare runini mu buhahirane bw’u Butaliyani kuko cyahuzaga iki gihugu n’u Bufaransa unyuze ku mugezi wa Polcevera uri mu Mujyi wa Genoa.

Abari bahari ubwo iki kiraro cyasenyukaga bavuze ko babanje kubona ibisa n’imirabyo, ariko abahanga mu bwubatsi bo bagahamya ko inkuba atariyo yatumye kirindimuka kuko kuva mu myaka yashize abantu batandukanye bagiye bagaragaza impungenge z’uko kitagikomeye.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’ikinyamakuru Il Secolo XIX cyo mu Mujyi wa Genoa mu 2012 ubwo yashakaga inkunga yo kubaka imihanda mishya, Giovanni Valvini wari ukuriye umuryango w’abakozi wa Confindustria, yavuze ko ubutegetsi buriho budaha agaciro ibikorwaremezo, ariko mu myaka 10 ubwo iki kiraro kizaba cyasenyutse, bazabura uko bakora ingendo bose bakibuka amazina y’abanze kugira icyo bakora.

Mu 2016 nabwo uwitwa Antonio Brencich wigisha ubwubatsi muri Kaminuza ya Genoa yavuze ko iki kiraro gihora gisanwa ariko ikoranabuhanga rikoreshwa ridatanga icyizere ku buryo byatumye kiremererwa n’imigozi yashyizweho, bikaba bituma cyangirika ku muvuduko uri hejuru.

Ibi ariko byaje kwamaganwa na Stefano Marigliani, Umuyobozi mukuru mu kigo Autostrade del Italia cyari gifite isoko ryo gucunga iki kiraro, wavuze ko bakurikiranira hafi ndetse bateganya no gukomeza gusana ku buryo ntawe ukwiye kugira impungege. Ku wa Kabiri iki kigo cyasohoye itangazo rivuga ko imirimo yo gusana igiye gukomeza.

Iyi mpanuka ikimara kuba ariko Minisitiri w’ubwikorezi, Danilo Toninelli ubarizwa mu ishyaka Five Star Movement, riri ku butegetsi yahise asaba ko ubuyobozi bwa kiriya kigo bwose bwegura.

Luigi Di Maio wungirije Minisitiri w’Intebe nawe yunze mu rye avuga ko niba byari byaragaragajwe ko iki kiraro gishobora guteza ibibazo, Autostrade yakabaye yaragifunze kera, yongeraho ko bagiye kureba ibindi bikorwaremezo bishobora kuba bifite ibibazo kugira ngo hagire igikorwa hakiri kare.

Kuva mu myaka itanu ishize mu Butaliyani habarurwa ibiraro 10 byasenyutse bigahitana abarenga barindwi.

Ikiraro cya Morandi cyasenyutse nyuma y'imyaka bivugwa ko kizateza impanuka ikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza