U Buyapani burateganya kugura misile zizayifasha guhangana na Koreya ya Ruguru

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 9 Ukuboza 2017 saa 12:37
Yasuwe :
1 0

Mu gihe intambara ikomeje gututumba hagati ya Koreya ya Ruguru n’ibihugu bituranye, u Buyapani burateganya kugura misile zizabufasha guhangana n’iki gihugu.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo, Itsunori Onodera , wemeje kuri uyu wa Gatanu ko Minisiteri ayoboye ishaka gusaba ingengo y’imari yihariye mu mwaka wayo uzatangira muri Mata 2018 kugira ngo ibashe kugura misile zahangana n’ibitero by’indege.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko ku wa Mbere w’iki cyumweru ,Inteko Ishinga Amategeko y’u Buyapani yamaganye igikorwa cy’ubushotoranyi cya Koreya ya Ruguru, cyane cyane kubera igisasu cya karahabutaka iki gihugu giherutse kugerageza kigahanukira mu gace k’inyanja y’u Buyapani kuwa 29 Ugushyingo 2017.

Ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Buyapani byashyize hanze amakuru y’uko u Buyapani buteganya ku ikubitiro kuzagura na Amerika za misile zo mu bwoko bwa JASSM na LRASM zifite ubushobozi bwo kurasa ku bilometero bisaga 900.

U Buyapani kandi buzakurikizaho gushaka ibindi bisasu bishobora kurasa ku bilometero 500 ariko byo bukaba buzazigura n’ikompanyi yitwa Kongsberg Defence and Aerospace yo muri Norvège.

Minisitiri Onodera yavuze ko misile zizagurwa zizafasha igihugu cye kuba cyakwirwanaho mu gihe umwanzi yakigabaho ibitero aturutse mu karere gahora gatutumbamo intambara.

Uyu mushinga ariko ufite ibibazo bitoroshye mu bijyanye n’amategeko u Buyapani bugenderaho aho iki gihugu cyari gisanzwe cyariyemeje kutazashyira imbere ibikorwa bya gisirikare mu kubumbatira umutekano wacyo, ko ahubwo uburyo bw’amahoro n’ibiganiro aribyo bizajya byifashishwa mu rwego rwo kwirinda ko habaho intambara zagishyamiranya n’ibindi bihugu.

Ubusanzwe kurinda umutekano w’u Buyapani no guhashya icyawuhungabanya giturutse hanze, biri mu nshingano za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bw’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubwirinzi ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye.

Amerika kandi ifite ibigo bya gisirikare bikomeye mu Buyapani nk’aho ku kirwa cyitwa Okinawa cyonyine Amerika ihafite abasirikare 30 000 bitwaje ibitwaro bya rutura bashinzwe kurinda u Buyapani.

Umwe mu basenateri bo mu Buyapani AFP itavuze izina yatangarije iki kinyamakuru ko u Buyapani bubona Koreya ya Ruguru nk’ikibazo gikomeye ku mutekano wabwo,mu gihe Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Shinzo Abe we yavuze ko nta mwanya igihugu cye gifite wo gutakaza mu biganiro na Koreya mu cyo yise “Ibiganiro bidafite icyerekezo”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza