U Buyapani bwanyonze barindwi bagize itsinda rishinjwa ubwicanyi bukoresheje intwaro z’ubumara

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 6 Nyakanga 2018 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

U Buyapani bwanyonze abantu barindwi bo mu itsinda ryamenyekanye cyane rya Aum Shinrikyo, rishinjwa ibikorwa by’ubwicanyi birimo igitero cyakoreshejwemo ikinyabutabire cya sirin cyahitanye abantu 13 abandi hafi 6000 bagakomereka.

Icyo gitero cyabaye ku wa 20 Werurwe 1995, ubwo abagize iri tsinda ryari rifite imyemerere idasanzwe, bakoreshaga udupfunyika turimo ikinyabutabire cya sirin kibarwa mu ntwaro z’uburozi, mu gutega abagenzi muri gari ya moshi.

Umwe mu banyonzwe ni Chizuo Matsumoto wari wariyise Shoko Asahara anayoboye iryo tsinda, wari umaze imyaka 22 muri gereza. Igihano cy’urupfu yagikatiwe mu 2006 ariko nticyahita gishyirwa mu bikorwa kubera gutinda kw’iburanishwa ry’abari mu mugambi umwe na we.

Asahara w’imyaka 63 yahamijwe kugira uruhare mu byaha 13 byagejeje ku rupfu rw’abantu 27, umubare uza kwiyongera bagera kuri 29. Inyongwa rye na bagenzi be batandatu ryabaye nk’irishyira iherezo ku byaha bashinjwaga, ariko risiga ibindi bibazo uruhuri bidasubijwe kuko mu kuburana batigeze basobanura icyabateye gukora ubwo bwicanyi.

Minisitiri w’Umutekano mu Buyapani, Yoko Kawakami yavuze ko uretse abo barindwi bishwe bamanitswe, hari n’abandi batandatu bagitegereje ko igihano bakatiwe gisohora nubwo itariki yabyo itaratangazwa.

Mu 1984 nibwo Asahara yashinze Aum Shinrikyo ifite imyemerere irimo kuba imperuka yegereje, ko yagombaga kuba nyuma y’igitero Amerika yari kugaba ku Buyapani hakoreshejwe intwaro za kirimbuzi.

Fumihiro Joyu wahoze ari umuvugizi wa Aum Shinrikyo yaje guhinduka Aleph, yavuze ko yababajwe cyane n’ibyo ririya tsinda ryakoze, ndetse yifuza gutanga umusanzu kugira ngo abagizweho ingaruka na kiriya gitero bahabwe indishyi.

Aum Shinrikyo ivugwaho kuba yaratangiye ubwicanyi kera, kuko nko mu Ugushyingo 1989 yishe umunyamategeko Tsutsumi Sakamoto n’umuryango we wose bazira ko ari we wakurikiranaga ikirego cyo kubamagana.

Muri Kamena 1994 nabwo abantu barindwi barapfuye abandi 500 bajyanwa mu bitaro nyuma y’uko abanyamuryango ba Aum Shinrikyo barekuriye gaz ya sirin mu gace gatuwe ka Matsumoto, bari mu modoka bagenda.

Shoko Asahara yanyonzwe kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza