U Buyapani: Umukobwa w’i Bwami wemeye gushakana n’umusore wo muri rubanda azacibwa mu muryango

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 18 Gicurasi 2017 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Igikomangomakazi Mako, ukomoka mu muryango w’i Bwami mu Buyapani agiye gukora ibidasanzwe ashyingirwa n’umukozi wo mu Biro by’ubwunganizi mu by’amategeko, Kei Komuro, udafitanye isano na rito n’imiryango yo hejuru.

Mako w’imyaka 25 ni umwuzukuru mukuru w’Umwami w’Abami w’u Buyapani, Akihito, agiye gushakana na Komuro ufite 25 bamenyanye ubwo bigaga muri kaminuza. Mu 2012, nibwo aba bombi bahuriye muri restaurant, icyo gihe bigaga muri International Christian University i Tokyo.

Itegeko ry’i Bwami mu Buyapani risaba igikomangomakazi gusiga umuryango agasanga umugabo we, agahita yamburwa inshingano yari ahafite. Ibiro by’i Bwami byatangaje ko imihango yose yo gushyingira Mako iri gutegurwa.

Ibiro Ntaramakuru, Associated Press, byatangaje ko itariki y’ubukwe izatangazwa nyuma ndetse umukwe n’umugeni bakuzuza inyandiko izashyikirizwa Umwami w’Abami n’umwamikazi.

Komuro wakoze mu bijyanye n’ubukerarugendo mu gace ka Fujisawa mu Majyepfo ya Tokyo, abajijwe ibijyanye n’ubukwe bwe yagize ati “ Ubu nta kintu nabivugaho , nzagira icyo mvuga mu mwanya ukwiriye.”

Si ubwa mbere bibaye kuko nyirasenge wa Mako mu 2005 nawe yashakanye n’umuntu usanzwe aba ari we wa mbere ukoze ibyo kuva mu muryango wa cyami akajya kuba umuturage usanzwe.

Ibyo byabaye mu gihe Sayako ari we mukobwa wenyine Umwami w’Abami Akihito yari yarabyaye washyingiwe na Yoshiki Kuroda. Ubukwe bwe ngo bwari buciriritse cyane kuko yatashye mu nzu y’icyumba kimwe agatangira kwigishwa guhaha, gutwara imodoka n’ibindi.

Umuryango w’i Bwami usigayemo abakobwa batanu batarashyingirwa nabo nibashakana n’abantu bo hanze bazahita bakurwa mu muryango, ibi bitera impungenge ko inshingano z’aho zazabura abazikora mu gihe baba bakomeje kugenda umusubizo. Ufite abanyamuryango 19 barimo ab’igitsina gore 14.

Akihito ufite imyaka 83, umwaka ushize yasabye kwegura ku mirimo ye kubera ko ubuzima butamwemerera kuba yakora akazi ke neza. Nta mwanzuro urafatwa kuko bitemewe kwegura ndetse ngo mu binyejana bibiri bishize ntabwo byigeze bibaho gusa iri tegeko rimaze imyaka myinshi riganirwaho rishobora guhindurwa.

Igikomangomakazi Mako agiye gushyingirwa na Kei Komuro bamenyaniye ku ntebe y'ishuri
Kei Komuro yahaswe ibibazo n'itangazamakuru yirinda kugira byinshi atangaza
Ifoto yafashwe mu 2010 igaragaza Kei Komuro (iburyo), icyo gihe yakoraga mu bijyanye n'ubukerarugendo

tombola@igihe.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza