U Bwongereza bwasubitse amatora kuri Brexit

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Bwongereza kuri uyu wa Kane yasubitse amatora ku mushinga wo kwikura mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ‘Brexit’, yari ateganyijwe mu cyumweru cya mbere cya Kamena 2019.

Ni nyuma y’ibitekerezo by’abo mu ishyaka rya Minisitiri w’Intebe Theresa May, birwanya ibyo yatangaje mu cyo yise ‘amasezerano mashya’, aho bamusaba kwegura.

Umuyobozi muri Guverinoma, Mark Spencer, yabwiye abadepite ko ‘tuzamenyesha inteko ishinga amategeko ibijyanye no gutangaza no gutangiza kuganira ku mushinga wo kwikura muri EU, tuvuye mu kiruhuko’.

BBC yanditse ko Spencer yavuze ko guverinoma yateganyaga gutangaza uyu mushinga mu cyumweru cya mbere cya Kamena, ‘aho twari twizeye ko ibiganiro byatangira kuwa 7 Kamena’, ariko byose bikazamenyekana nyuma y’ikiruhuko.

Minisitiri w’Intebe, Theresa May, ari ku gitutu gikomeye cyo kwegura nyuma yo kudashyigikirwa n’inteko ishinga amategeko kuri referendum ya kabiri, kugeza ubu akaba akomeje kugerageza uko yakumvikana n’abadepite ngo bamushyigikire.

Amasezerano yo kwikura k’u Bwongereza muri EU, amaze guterwa utwatsi inshuro eshatu n’inteko ishinga amategeko, bikaba byaratumye itariki ya Brexit yari iteganyijwe kuwa 29 Werurwe irenga, ndetse ikaba inakomeje kurwanywa.

Ku rundi ruhande hari benshi bo mu ishyaka rya Conservative, rya Theresa May, harimo n’abo muri guverinoma ye barimo gushaka uko bamusimbura mu gihe yaba yeguye.

Ibintu byarushijeho kuba bibi kuri May, ubwo kuri uyu wa Gatatu Andrea Leadsom, umwe mu bakomeye muri guverinoma ndetse ushyigikiye Brexit, yeguraga ku mwanya w’uhagarariye guverinoma mu nteko bitewe no kugenda gake mu kibazo cya Brexit.

May yaramushimiye ariko ageze kuri Brexit aramunenga agira ati “Sinemeranya nawe ko amasezerano twaganiriyeho na EU asobanuye ko u Bwongereza butazaba igihugu gifite ubusugire”.

Kuri ubu itariki ntarengwa ya Brexit yateganyijwe na EU ni 31 Ukwakira uyu mwaka. Ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza, rihamagarira iki gihugu kuva muri EU, kuri iyi tariki nta masezerano rusange ariko ubwoba ku bucuruzi bushobora gutera ibibazo bikomeye.

Kuwa Kabiri May, yavuze ko abadepite bafite amahirwe ya nyuma yo kwemeza ukwivana kw’iki gihugu mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Brexit), abasaba gushyigikira ibyo yise ‘amasezerano mashya’.

Aya masezerano akubiyemo mu buryo burambuye ibijyanye n’umubano mushya, cyane cyane amategeko agenga abakozi bo muri EU, uburenganzira ku bidukikije, uruhare rw’abadepite mu gufata ibyemezo ku mikoranire y’u Bwongereza mu rwego rw’ubukungu na EU, mu gihe u Bwongereza buzaba bumaze kuvamo.

Theresa May akomeje kotswa igitutu asabwa kwegura kubera Brexit

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza