U Bwongereza: Hemejwe umushinga w’itegeko ritanga uburenganzira bwo kwikura muri EU

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 14 Werurwe 2017 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, yemeje umushinga w’itegeko ryemerera Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Theresa May, gutangira ibiganiro bigamije kwikura mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.

Muri Kamena 2016, nibwo abaturage b’u Bwongereza bemeje ibyo kuva muri uyu muryango binyuze muri referendumu yiswe Brexit, byatumye David Cameroun wari Minisitiri w’Intebe ahita yegura kuko yari ashyigikiye ko icyo gihugu kitava muri uwo muryango.

Hateguwe umushinga w’itegeko ugena ukwikura muri uyu muryango, aho wajyanywe mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu kugira ngo wemezwe hatangirwe inzira ziteganywa n’amategeko yo kuva mu banyamuryango ba EU.

Uyu mushinga w’itegeko watowe n’Abasenateri b’iki gihugu ku wa Mbere, tariki 13 Werurwe, nyuma y’uko Abadepite bari bawubasubije banze kwemeza impinduka kuri zimwe mu ngingo ziwugize basabwaga gukora.

Kwemezwa k’uyu mushinga, biratanga uburenganzira kuri Minisitiri w’Intebe, Theresa May bwo gutangira inzira zemewe zo kwikura muri EU, umushinga ugomba gushyirwaho umukono n’Umwamikazi w’iki gihugu, Elizabeth II.

Amategeko avuga ko igihugu cyikura muri uyu muryango bigisaba imyaka ibiri kugira ngo byemezwe burundu.

Écosse bishobora kurangira ibaye igihugu kigenga

Nyuma yo kwemeza uyu mushinga w’itegeko wemerera u Bwongereza kwikura muri EU, Minisitiri w’Intebe wa Écosse, Nicola Sturgeon, yatangaje ko iki ari icyemezo kibi ku Bwami bw’u Bwongereza, avuga ko agiye gutangiza ubusabe bwo gutegura referendumu igamije gushaka ubwigenge mbere y’uko u Bwongereza buva muri EU.

Nicola Sturgeon yavuze ko mu cyumweru gitaha azasaba Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu kumuha uburenganzira bwo gutegura referendumu igamije kwivana ku Bwami bw’u Bwongereza ikaba igihugu cyigenga.

Écosse yakunze kugaragaza ko itishimiye ibyo kuva muri EU, inabigaragariza muri referendumu aho umubare w’abatoye kuguma muri uyu muryango wasumbaga abari bashigikiye kuwuvamo, dore ko abemeraga kuwugumamo bari 62% mu gihe abemeje kuwuvamo bari 38%, gusa amatora muri rusange yemeje kuwuvamo.

Ubukungu bw’iki gihugu bushobora guhungabana

Ibiro bishinzwe Imari mu Bwongereza byaburiye Leta ko mu gihe igihugu cyaba kivuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, hatabayeho amasezerano afatika arebana n’ubucuruzi, gishobora kwisanga cyahuye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu.

Ibyo biro bigaragaza ko ibi bizagira ingaruka zikomeye ku bigo by’ubucuruzi, imirimo ndetse n’ibiciro by’ibiribwa, koroherezwa igihe abaturage bakoresha telefoni zabo mu bihugu bigize EU (Roaming), guhabwa indishyi igihe bakerejwe mu ngendo z’indege n’ibindi.

Iyi raporo ivuga ko ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi, u Bwongereza bwoherezaga muri EU bishobora gushyirwaho imisoro mishya ku mpuzandengo ya 14.4%, mu gihe ibidakomoka ku buhinzi byo bishobora gushyirwa kuri 4.3%; ibi bikaba bishobora gusubiza inyuma ubucuruzi bw’iki gihugu.

Theresa May ashobora gutangira ibiganiro bigamije gukura igihugu cye muri EU/ Ifoto: Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza