U Bwongereza: Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga nawe yeguye

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize David Davis wari Minisitiri ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’u Bwongereza yo kwivana mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, asezeye ku mirimo ye, Boris Johnson wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga nawe yateye ikirenge mu cye.

Kuva mu mirimo kwa Davis na Johnson bishobora gutuma ibintu bidogera muri guverinoma ya Theresa May, kuko aba bombi bari mu nkingi za mwamba zashyigikiye iyi gahunda yo kuva muri EU izwi nka ‘Brexit’.

CNN ivuga ko aba bombi basezeye ku mirimo yabo, mu gihe nyamara ku wa Gatanu May yari yabashije kumvikana n’abaminisitiri bo mu ishyaka rye ndetse n’abatavuga rumwe nawe ibirebana n’uko umubano na EU uzaba wifashe nyuma y’uko u Bwongereza buvuye muri uyu muryango.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuri uyu wa Mbere rivuga ko May yakiriye ubwegure bwa Johnson, kandi uzamusimbura agomba kumenyekana mu gihe gito.

Mu ibaruwa isezera yatanze ku Cyumweru, Davis yavuze ko ahisemo kuva ku mirimo ye kuko hari byinshi atabasha kumvikanaho na May, birimo nko kuba uyu yifuza ko u Bwongereza bwakomeza kugirana umubano wa bugufi na EU.

Muri Kamena 2016 nibwo u Bwongereza bwatoye kamarampaka yo kuva muri EU, bushyira iherezo ku mubano w’imyaka 44. Ingingo ya 50 y’amasezerano ya Lisbon ateganya ko kwikura muri uyu muryango bizashyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2019.

Igihe kiriya gihe ntarengwa cyaba kigeze impande zombi zitarumvikana ku birebana n’uko umubano uzaba wifashe, Brexit izashyirwa mu bikorwa ariko u Bwongereza busigare nta bubasha bwo gusubira muri EU, cyangwa kungukira muri za gasutamo zihuriweho ndetse n’isoko rusange, ibintu bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubucuruzi.

Boris Johnson wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bwongereza na we yeguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza