Imibereho y’abo muri Korea zombi, ibihugu bimaze imyaka isaga 67 birebana ay’ingwe (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Kanama 2017 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Ugucyocyorana hagati ya Korea ya Ruguru n’iy’Epfo gufite imizi nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose mu 1945, aho ibihugu byombi byatangiye kurebana ay’ingwe nyuma yo gucikamo kabiri kwa Koreya.

Mu ntambara y’Ubutita yabaye hagati ya 1947 – 1991, Korea ya Ruguru yari ishyigikiwe n’Ubumwe bw’Abasoviyete, u Bushinwa n’ibindi bihugu mu gihe Korea y’Epfo yari ishyigikiwe na Amerika n’ibihugu byayo by’akadasohoka.

Intambara ya Korea yafashe intera mu 1950 ndetse iracyari ku isonga mu bituma ibihugu byombi biryana, binatuma hashakwa ingamba ku bwiyunge n’amahoro birambye hagati y’impande zombi.

Ikusanyamakuru ryakozwe na Leta mu 2014 yasanze Abanya-Korea y’Epfo 13% babona Koreya ya Ruguru nk’umwanzi, abagera kuri 58% bizera ko iki gihugu nta nkeke giteye ndetse bashobora gukorana n’abagituye.

Abaturage bo muri ibi bihugu babayeho mu buzima butandukanye ahanini binashingiye ku buryo biyobowemo nk’uko rwiyemezamirimo akaba n’umwe mu bakerarugendo bakunda gutembera cyane, Jacob Laukaitis, wasuye ibi bihugu yagaragaje itandukaniro ryabyo mu mafoto.

Jacob w’imyaka 22 yasuye ibice bitandukanye birimo amashuri, aho bategera gari ya moshi n’ahaparika imodoka.

Jacob Laukaitis ukomoka muri Lithuania, yafashe amafoto agaragaza uko muri Koreya y’Epfo hari agahenge ugereranyije n’umukeba wayo Koreya ya Ruguru aho ubuzima bugaragara nk’ubukomeye n’amategeko akakaye.

Laukaitis yatangarije MailOnline Travel ko yakoreye urugendo rw’iminsi irindwi muri Korea ya Ruguru mu mwaka ushize anakomoza ku buryo abamuyoboraga bamwambuye pasiporo banamubuza kugira aho ajya wenyine ndetse n’amafoto yafashe yabanzaga guhabwa uburenganzira.

Nyuma yo gusanga abaturage badahabwa umwanya wo kwisanzura by’umwihariko kuvugana n’abanyamahanga yafashe icyemezo cyo kureba uko Koreya y’Epfo babayeho, ahatemberera muri uyu mwaka mu rwego rwo kugereranya ibihugu byombi.

Jacob afata Koreya ya Ruguru nka kimwe mu bihugu bibi biza ku isonga muri 50 yatembereyemo.

Korea ya Ruguru yatangiye gukora intwaro z’ubumara mu 1965, yakunze gufatirwa ibihano na Loni ndetse ibihugu bikomeye birimo Amerika bikagaragaza ko bitishimiye ikorwa n’igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi, ibikorwa itahwemye kwamagana.

Ibi ku isonga yabyo hari Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru, Perezida utavugirwamo. Uyu azwi cyane ku byemezo yagiye afata birimo kwica uwahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi, Hwang Min batumvikanye ku mushinga w’ubuhinzi, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Uburezi, Ri Yong Jin wasinziriye mu nama, agahita amurasa n’abandi.

Icyaro cyo muri Korea y'Epfo
Icyaro cyo muri Korea ya Ruguru
Ahaparikwa imodoka muri Korea y'Epfo haba huzuye iziganjemo iz'abantu ku giti cyabo n'izitwara abagenzi rusange
Ifoto yafashwe muri Koreya ya Ruguru igaragaza imodoka imwe iparitse ndetse polisi isa n'iri kugenzura umushoferi wayo
Imihanda yo muri Korea y'Epfo irimo urujya n'uruza rw'ibinyabiziga
Imihanda yo muri Koreya ya Ruguru igaragara muri ubu buryo
Abaturage bo muri Koreya y’Epfo baba bafite akanyamuneza ndetse bambaye uko bashaka
Umufotozi yagaragaje ko muri Koreya ya Ruguru, hari abambara imyenda isa ndetse amategeko abigenga akomezwa cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza