Ubuzima bw’umuryango wa Osama Bin Laden mu gihe yahigwaga bukware na Amerika (Amafoto)

Yanditswe na Bizimana Jonathan
Kuya 6 Ugushyingo 2017 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Ibiro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) byashyize hanze amashusho agaragaza ubuzima umuryango wa Osama Bin Laden wafatwaga nk’umwanzi ukomeye w’iki gihugu wari ubayemo ubwo yari ari mu bwihisho ahigwa bukware n’inzego z’umutekano.

Aya mashusho yerekana imibereho y’abana n’abuzukuru ba Osama, uko birirwaga bakina mu gihe we yari ku rutonde rw’abantu bashakishwa cyane. Agaragaza isura y’umuhungu we wanamusimbuye ku buyobozi witwa Hamza bin Laden ndetse n’umuryango we uguwe neza udatewe ubwoba n’igitutu cyari kuri Osama.

Amashusho yo mu rugo yabonywe mu gace Bin Laden yari atuyemo kitwa Abbottabad nyuma y’igitero cyagabweyo kigahitana abantu 9 muri 11 bari bakomeye mu mutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, akaba yashyizwe ku mugaragaro nyuma y’imyaka itandatu n’igice icyo gitero kibaye.

Usama ibn Mohammed ibn Awad ibn Ladin [Osama bin Laden] ni we washinze al-Qaeda, ishinjwa uruhare mu gitero cyagabwe kuri World Trade Center muri Amerika ku ya 11 Nzeri 2001, kigahitana abantu 2 996, abasaga 6 000 barakomereka mu gihe imitungo ndetse n’ibikorwaremezo by’agaciro ka miliyari 10 z’amadorali byangiritse.

Kuva mu 2001 kugeza mu 2011, Ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika (FBI) byashyizeho miliyoni 25 z’amadolari ku muntu wese uzabasha gutanga amakuru yaho Bin Laden aherereye.

Osama wari wihishe ahitwa Abbottabad muri Pakistan, tariki ya 2 Gicurasi 2011, nibwo yishwe arashwe n’umwe mu ngabo za Amerika [SEAL Team Six] ku itegeko ryari ryaratanzwe na Perezida Barack Obama.

Amashusho CIA yashyize hanze ashobora kuzamura ibibazo byinshi hibazwa niba Osama bin Laden yari afite imikoranire ya hafi na bamwe mu bagize guverinoma ya Pakistan kugira ngo abe yabasha kwihisha CIA imyaka icumi igashira.

Daily Mail itangaza ko amashusho yafatiwe mu rugo rwa bin Laden yerekana ko uyu mugabo wapfuye afite abavandimwe 53 yari umutunzi kuko agaragaza amatungo yari mu rugo arimo inka, inkoko n’ inkwavu; ibintu bitangaje kuko nta wakekaga ko byabarizwa mu rugo rw’icyihebe kabuhariwe.

Mu yandi mashusho yakuwe kwa Osama harimo filime mbarankuru ya Morgan Spurlock yitwa ‘Where in the World is Osama bin Laden’ ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Ni hehe Osama bin Laden yaba aherereye ku isi.”

Hari kandi filime nyinshi z’Abanyamerika zari mu maboko ya Osama harimo iya Disney film yitwa ‘Cars’ ndetse n’ivuga ku buzima bwe yakozwe na CNN yitwa ‘World’s Most Wanted’.

‘World’s Most Wanted’ yasohowe mu 2006 ikaba yari irimo ibyihebe bitatu byahigwaga cyane: Bin Laden, icyegera cye cya kabiri Ayman al-Zawahiri n’uwari umuyobozi wa Al-Qaeda muri Iraq, Abu Musab al-Zarqaw wishwe mu 2006. Mu zindi zakozwe na CNN zasanzwe kwa Osama harimo ‘In the Footsteps of bin Laden’ yasohowe mu 2006 n’izindi nyinshi zirimo n’iz’urukozasoni CIA yirinzegusohora kuko ziri mu bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ikomeza ivuga ko bimwe muri biriya byasanzwe kwa Osama byerekana inkomoko y’itandukaniro hagati ya Al Qaeda na Islamic State, ukutumvikana hagati ya Al Qaeda n’abayoboke bayo n’ibibazo Al Qaeda yahuye na byo ubwo Bin Laden yicwaga.

Umwana we Hamza bin Laden bivugwa ko bari kumwe agaba igitero kuri Amerika, yashyizwe ku rutonde rw’ibyihebe mpuzamahanga nyuma yo gutangaza ko ateganya kugaba ibitero by’ubwiyahuzi kuri Amerika.

Hamza w’imyaka 30 afashwa na nyina Khairia Sabar, wari umujyanama wa Osama wanakundaga gutegura imbwirwaruhame ze.

Amashusho yasohowe na CIA agaragaza umuntu umeze nka Osama bin Laden ari kwigisha abana babiri kurasa igipupe
Abana bagaragaye bambaye imyenda igaragaza umuco gakondo wo muri Pakistan
Hamza bin Laden yashyizwe ku rutonde rw'abashakishwa na Amerika
Hamza bin Laden bivugwa ko ari we wasimbuye se ku kuyobora umutwe w'iterabwoba wa Al-Qaeda
Umwana w'umukobwa wari ukiri muto ntiyamenyaga ko se ari guhigwa
Nubwo Osama yashakishwaga, abana n'abo mu muryango we bakomeje gukoresha itumanaho rya telefone
Aya mashusho agaragaza abana bari mu rugo bidagadura
Umwe mu bana yafotowe afite akanyamuneza mu gihe se yahigwaga
Abana bo kwa Osama Bin Laden bari babayeho mu buzima busanzwe
Umwana wari mu kigero cy'imyaka irindwi yagaragaye asubiramo interuro ziri mu Cyarabu
Mu yindi foto agaragara agerageza kwambara nk'ibyihebe yahishe amaso
Osama yari umworozi w'inkoko
Yari afite inzu yubakiye inkwavu
Osama yari yoroye n'inka
Mu rugo aho Osama yarasiwe nyuma y'igihe yihisha inzego z'umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza