Ukina filimi z’urukozasoni yasabye urukiko gutesha agaciro amasezerano y’ibanga yagiranye na Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Werurwe 2018 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Umugore uzwi cyane muri filimi z’urukozasoni, Stephanie Clifford, yasabye urukiko gutesha agaciro amasezerano y’ibanga yagiranye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuko yanze kuyasinya.

Iki kirego kiri mu rukiko rwa Los Angeles, cyerekeranye n’amasezerano yo kudahishura umubano we na Trump, yasinyweho n’umwunganizi mu mategeko wa Trump na Stephanie Clifford, ariko Perezida yanga kuyasinya.

Muri ayo masezerano hakoreshejwe amazina y’amahimbano aho Clifford yitwaga Peggy Peterson naho Trump akitwa David Dennison.

Umunyamategeko wa Clifford, Michael Avenatti, yashyize kuri Twitter ye kopi y’ikirego avuga ko Trump n’uriya mugore bagiranye ubucuti bw’akadasohoka mu myaka ya 2006 na 2007, aho bahuriye ahantu hatandukanye harimo; Lake Tahoe na Beverly Hills Hotel.

Avuga ko ayo masezerano yo mu 2016 yarimo ko Trump yishyura Clifford amadolarir 130,000, bityo ntazigere ahishura amabanga bafitanye cyangwa abo baryamanye bandi batari ababitangaje. Harimo kandi kudatangaza ubutumwa cyangwa ifoto ya Trump.

Ibi byose ngo bikaba byarakozwe nyuma y’uko Trump yemererwa guhagararira ishyaka ry’Aba- républicain mu matora ya Perezida nkuko The Guardian yabitangaje.

Clifford n’umwunganizi we basaba urukiko gutesha agaciro ayo masezerano kuko Trump atigeze ayasinyaho, bityo akabona uburenganzira bwo kugaragaza umubano wihariye bagiranye.

Stephanie Clifford arashaka ko amasezerano yagiranye na Trump ateshwa agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza