Ukutumvikana ku ikurwaho ry’umusaraba uri ku kibumbano cya Papa Yohani Paul II

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 5 Ugushyingo 2017 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Icyemezo cyo gukuraho umusaraba ugaragara ku kibumbano cya Mutagatifu Papa Yohani Paul II, giherereye mu Mujyi wa Ploërmel mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Bufaransa, gikomeje guteza amahari nyuma y’umwanzuro wafashwe n’urukiko ruvuga ko cyashyizwe ahagenewe ibikorwa rusange.

Ishyaka ry’aba-Conservatives mu Bufaransa rishyigikiwe n’abanyapolitiki bo muri Pologne, ryakomeje kwamaganira kure icyo cyemezo cyo gukuraho uwo musaraba kuko ngo uburyo bwo guhindura imyemerere n’imiterere y’umuryango rusange, bibusanye n’amahame y’Abanyaburayi.

Umudepite mu ishyaka ry’aba- Républicains, Valérie Boyer, yabajije ati "Ni ryari ibyemezo bigamije kurandura gakondo yacu bizarangira?"

Ikibumbano Papa Yohani Paul II cyatanzwe nk’impano ku mujyi wa Ploërmel mu 2006; cyakozwe n’umunyabugeni ukomoka mu Burusiya witwa Zourab Konstantinovich Tsereteli.

The Telegraph yatangaje ko Urukiko rwo mu Bufaransa rwategetse ko uyu musaraba ukurwa kuri iki kibumbano cya Papa Jean Paul II kuko gihagaze ku karubanda kandi bikaba bibusanye n’itegeko ryashyizweho mu mwaka wa 1905 rigena ivangurwa ry’ibikorwa bya Kiliziya na Leta.

Umujyi wa Ploërmel wahawe igihe kigera ku mezi atandatu kugira ngo ube wakuye uwo musaraba ku kibumbano n’ubwo bitaremezwa neza ko kizakurwaho.

Nyuma y’uyu mwanzuro, Beata Szydło, Minisitiri w’Intebe wa Pologne, aho Papa Jean Paul II akomoka, yari yasabwe gutwara icyo kibumbano mu rwego rwo kukigenzura.

Yagize ati “Iki kibumbano ni ikimenyetso cy’umukirisitu kandi gihuza u Burayi bwose mu kwemera.”

Meya wa Ploërmel, Patrick Le Diffon, yatangaje ko iki kibazo gishobora kugezwa mu Rukiko rw’i Burayi ruharanira Uburenganzira bwa Muntu.

Yavuze ko iki kibumbano kimaze imyaka 12 kiri muri Ploërmel ndetse nta na rimwe abaturage bigeze bagaragaza kukinubira.

Papa Yohani Paul II yabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi kuva mu 1978 kugeza mu 2005 ari nawo mwaka yitabyemo Imana.

Ikibumbano cya Mutagatifu Papa Yohani Paul II gishobora gukurwaho umusaraba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza