Umubare w’impunzi ziri hirya no hino ku isi wageze kuri miliyoni 65.6

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 19 Kamena 2017 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ryatangaje ko ababarirwa muri miliyoni 65.6 hirya no hino ku isi ari impunzi, bashaka ubuhungiro cyangwa bahungiye imbere mu bihugu.

Mu bahunze bose harimo miliyoni 22.5 bahungiye mu bindi bihugu, miliyoni 40.3 bafatwa nk’impunzi ziri imbere mu gihugu, mu gihe abagera kuri miliyoni 2.8 ari abari gusaba ubuhungiro.

Nk’uko bigaragara muri raporo ya UNHCR, uyu mubare w’ababarurwaga nk’impunzi mu 2016, wiyongereyeho abagera ku bihumbi 300 ugereranyije no mu 2015.

Komiseri wa UNHCR, Filippo Grandi yavuze ko nubwo mu 2016 impunzi zitiyongereye cyane ugereranyije na 2014-2015 ahahunze abasaga miliyoni eshanu, ari ikimenyetso cy’uko isi yananiwe kugera ku mahoro.

Ati “Birasa n’aho isi yananiwe kugera ku mahoro. Uzabona imvururu za kera zikomeza gututumba, ari nako havuka izindi zitari zisanzwe, ndetse byose bigatuma abantu bahunga. Guhunga umuntu nta ruhare abigizemo ni ikimenyetso cy’intambara zitajya zishira.”

Nk’uko BBC yabyanditse, Grandi yakomeje agaragaza ko ikindi kibazo gikomeye gihari ari uko 84% by’impunzi usanga ziri mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse.
Ati “Ni gute najya gusaba ibihugu bifite ubukungu bukiri hasi muri Afurika, mu burasirazuba bwo hagati, muri Aziya, kwakira miliyoni z’impunzi igihe ibihugu bikize byanze kuzakira?”

Loni yavuze ko ifite icyizere ko uku gutangaza imibare y’impunzi bizaba nk’uburyo bwo gushishikariza ibihugu bikize kutakira impunzi gusa, ahubwo bikanashyira imbaraga mu guteza imbere amahoro no kwiyubaka.

Mu bihugu biza ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage benshi bahunze harimo Syria ifite miliyoni 5.5 na miliyoni 6.3 bari imbere mu gihugu, Afghanistan ifite miliyoni 2.5 na miliyoni 1.4 bo Sudani y’Epfo.

Turikiya niyo iza mu myanya y’imbere mu kwakira impunzi nyinshi aho icumbikiye abagera kuri miliyoni 2.9 na Pakistan yakiriye miliyoni 1.4.

Uganda nayo iza mu bihugu byakiriye impunzi nyinshi kuko haburwa abagera ku 940,800. U Rwanda rwakiriye abagera ku bihumbi 160, biganjemo Abarundi n’abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza