Umuherwe Dangote yatunguwe n’abakozi bo ku kibuga cy’indege i Kigali banze impano ye

Yanditswe na
Kuya 21 Nzeri 2017 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Umuherwe wa Mbere muri Afurika, Aliko Dangote, yabwiye Abanyamerika kudakomeza kurebera Afurika mu isura yambikwa mu makuru atandukanye ku rwego mpuzamahanga ahubwo bakwiye kuza kwirebera kuko ibintu byahindutse, atanga urugero ku Rwanda.

Ibyo yabigarutseho kuri uyu wa 20 Nzeri muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ahateraniye inama y’Inteko rusange ya 72 y’Umuryango w’abibumbye.

Uyu muherwe yari mu nama yabereye mu cyumba cy’ikigo cy’abanyamategeko Shearman and Sterling LLC, yitabirwa n’abashoramari batandukanye n’abahagarariye ibihugu byabo.

Dangote w’imyaka 60 ugeze ku mutungo wa miliyari $13.1 yari kumwe na Perezida Paul Kagame, baganira ku mahirwe n’imbogamizi umugabane wa Afurika ugenda uhura nazo.

Dangote umaze kuba ikimenyabose nk’umushoramari ukomeye mu nganda z’isima n’isukari yabwiye Abanyamerika ko bidakwiye ko Afurika ikomeza kureberwa mu isura mbi gusa igaragazwa n’amakuru atandukanye.

Yagize ati "Mwiba abanebwe. Mujye hariya mwirebere inkuru nyayo. Ibintu byarahindutse.”

Yatanze urugero ku Rwanda nk’urugero rw’impinduka kuri uyu mugabane, igihugu cy’imiyoborere myiza n’ubuyobozi bukwiye kimwe n’ahantu ruswa yabashije guhashywa.

Yatanze urugero rw’uburyo ubwo yari ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali yahaye abakozi baho $100 kubera serivisi nziza bamuhaye ariko banga kwakira amafaranga y’inyongera ku kazi bahemberwa.

Perezida Kagame nawe yashimangiye ko ruswa atari umwihariko wa Afurika, ati “Nta kintu na kimwe cyakwitirirwa Afurika mu bijyanye na ruswa.”

Muri icyo kiganiro, Dangote yakomoje ku bukungu bwa Nigeria nk’igihugu cye cy’amavuko, avuga ko gikwiye gukomeza gusenga ngo igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli kigume hasi kuko bituma igihugu kitiringira gusa amafaranga kizavana muri iyo mitungo kamere.

Perezida Kagame na Dangote banahurije ku kuba hakenewe ishoramari rikomeye mu burezi no kugira ngo bufashe urubyiruko kurushaho kubona ubumenyi bukenewe mu mirimo y’ejo hazaza.

Dangote yavuze ko hari ikoranabuhanga riri kugenda ryifashishwa mu nganda ririmo nka za robot ariko ritakwiringirwa burundu ngo risimbure abakozi b’abantu, ari nayo mpamvu ubumenyi buhagije ari ingenzi.

Umuherwa wa mbere muri Afurika, Dangote Aliko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza