Umujyanama w’ibwami muri Arabie Saoudite ntagaragara mu rubanza ashinjwamo kwica Khashoggi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Mata 2019 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bajyanama bakomeye b’ubwami bwa Arabie Saoudite ntaragaragara mu rubanza rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi wishwe umwaka ushize kandi aruregwamo.

Khashoggi yiciwe muri ambasade ya Arabie Saoudite mu gihugu cya Turukiya mu Ukwakira umwaka ushize.

Uyu mugabo wakoreraga ikinyamakuru The Washington Post bikekwa ko yaba yarishwe n’ubutegetsi bwa Arabie Saoudite kuko yakundaga kwandika ibitekerezo bibunenga.

Khashoggi amaze kwicwa ubwami bwa Arabie Saoudite bwatangije urubanza aho abantu 11 bafashwe bakekwa kurugiramo uruhare.

Ibiro Ntaramakuru by’abafaransa, AFP byatangaje ko umwe mu bakekwaho urwo rupfu atajya yitaba urukiko ku mpamvu zitaramenyekana.

Ubushinjacyaha buvuga ko urupfu rwa Khashoggi rwahagarikiwe n’uwari umuyobozi Mukuru wungirije w’urwego rushinzwe ubutasi, Ahmed al Asiri, abigiriwemo inama na Saud al Qahtani wari umujyanama ibwami.

Kuva urubanza rwatangira muri Mutarama uyu mwaka, Asiri ni we witaba muri abo bagabo babiri bafatwa nk’abakomeye muri urwo rubanza.

Abo bagabo bombi nyuma yo gukekwaho urupfu rwa Khashoggi bahise birukanwa ku mirimo yabo nkuko Aljazeera yabitangaje.

Icyakora umwe mu badipolomate bo mu bihugu by’i Burayi yabwiye AFP ko Qahtani atajya yitaba urukiko. Yasobanuye ko atazi niba ubutegetsi bwa Arabie Saoudite bushaka kumukingira ikibaba cyangwa niba hari ubundi buryo bushaka kumwihaniramo.

Arabie Saoudite yahaye uburenganzira bwo kwitabira urubanza abahagarariye ibihugu bitanu bifite ubudahangarwa muri Loni (Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Burusiya n’u Bushinwa ndetse na Turukiya Khashoggi yiciwemo).

Nubwo urubanza ruburanishwa mu cyarabu, abo badipolomate ntabwo bemerewe kwizanira ababasemurira.

Muri 11 bakekwa harimo batanu bashobora guhanishwa urupfu baramutse bahamwe n’ibyo bashinjwa.

Urwego rushinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) rwatangaje ko igikomangoma Mohammed gihabwa amahire yo kwima ingoma gishobora kuba cyihishe inyuma y’urupfu rwa Khashoggi.

Ubuyobozi bwa Arabie Saoudite bwo bubihakana bwivuye inyuma ahubwo bukanenga Turukiya kuba yaragize uburangare.

Bavuga ko yari ibizi neza ko ikipe y’abasirikare badasanzwe ba Arabie Saoudite yaje muri Turukiya kwica nyamara ntibayihagarika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza