Umunyamakuru wa BBC yirukanywe azira irondaruhu ku mwana w’igikomangoma Harry na Meghan

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 05:37
Yasuwe :
0 0

BBC yirukanye umukozi wayo Danny Baker, nyuma yo gushyira kuri twitter ye amagambo y’irondaruhu yerekeye umwana w’igikomangoma Harry na Meghan, bibarutse kuwa Mbere w’iki cyumweru.

Kuwa Gatatu nibwo umunyamakuru wa BBC Radio 5, yashyize kuri twitter ifoto y’umukara n’umweru y’umugabo n’umugore bafite mu ntoki inkende yambaye ikositimu n’ingofero ashyiraho amagambo agira ati “Umwana w’ibwami yavuye mu bitaro”.

Nyuma yo gukwirakwizwa ashinjwa irondaruhu, Baker w’imyaka 61 yahise asiba ibyo yanditse avuga ko abantu babihaye inyito atashatse kuvuga. Yavuze ko byari ugutebya.

Umuvugizi wa BBC yavuze ko ‘ari amakosa akomeye mu gufata ibyemezo kandi binyuranye n’indangagaciro Radio yiyemeje ko ziyiranga. Danny yari umunyamakuru mwiza ariko ntazongera gutambutsa ikiganiro cya buri cyumweru”.

Umwana w’igikomangoma Harry na Meghan, witwa Archie Harrison Mountbatten-Windsor, yavutse kuwa Mbere mu gitondo. Kuwa Gatatu nibwo yeretswe itangazamakuru ndetse n’abandi b’ibwami.

Kuva yatangaza ko atwite, Meghan yakunze kwibasirwa ku bijyanye n’irondaruhu ku mbuga nkoranyambaga. Nyina wa Meghan witwa Doria Ragland, ni Umunyafurika w’Umunyamerika.

Ikiganiro cya Baker cyo kuwa Gatandatu mu gitondo kuri BBC 5 Live, cyamuhesheje igihembo cya Zahabu cya Sony mu 2011, 2012 na 2014 ndetse n’igihembo cy’ikiganiro cyiza cy’imiyidagaduro mu 2013.

Danny Baker yirukanywe kubera ibyo yanditse kuri twitter ye
Iyi foto yakurikijeho amagambo avuga ko umwana w'ibwami yavuye kwa muganga niyo yamwirukanishije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza