Umunyeshuri wa Kaminuza muri Texas yishe umupolisi amurashe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Ukwakira 2017 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ukwakira 2017, umunyeshuri wiga muri Texas Tech University mu Mujyi wa Lubbock muri Leta ya Texas yarashe umupolisi aramwica.

Umusore w’imyaka 19 ukekwaho uruhare muri ubu bwicanyi yamenyekanye ku mazina ya Hollis Daniels, akaba akomoka mu Mujyi wa Seguin.

Nyuma y’ubu bugizi bwa nabi, ibikorwa byose bibera muri iyi kaminuza byahise bihahagarikwa by’igihe gito.

Umuvugizi wa Kaminuza ya Tech, Chris Cook, mu nyandiko yasohoye yatangaje ko Polisi yagiye gukora iperereza ku mibereho y’uwo munyeshuri mu gitondo bakamusangana ibiyobyabwenge, bigatuma bahita bamujyana kuri Sitasiyo ya Polisi iri mu kigo.

Yakomeje avuga ko uyu munyeshuri yafashe imbunda akarasa umupolisi mu mutwe, agahita yiruka ahunga.

Itsinda ry’inzobere rishinzwe kugenzura ahabereye ibyaha bikoreshejwe intwaro niryo ryoherejwe gushaka ukekwa nk’uko umwe mu bapolisi bakorera muri Lubbock, J. Rodgers, yabitangarije Reuters.

Umunyeshuri ukekwa yaje gutabwa muri yombi nkuko itangazo Polisi ya Lubbock yashyize kuri Twitter ribigaragaza rivuga ko umuntu umwe yarasiwe ku ishami rya Polisi riri muri iyi kaminuza iherereye i Lubbock, mu gace gatuwe n’abagera ku bihumbi 240.

Guverineri wa Texas, Greg Abbott, na we yihanganishije umuryango w’umupolisi warashwe.

Kaminuza ya Texas Tech ahabereye ubwicanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza