Umuriro watse muri White House kubera amakuru yasakaye avuga ku ntsinzi ya Putin

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Werurwe 2018 saa 04:57
Yasuwe :
3 3

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yarakajwe bikomeye no kuba hagiye hanze amakuru avuga ko abajyanama be mu by’umutekano bamubujije kwifuriza Vladimir Putin intsinzi nziza nyuma yaho atsindiye amatora mu mpera z’icyumweru gishize.

Ku wa Kabiri Trump yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Putin uyobora u Burusiya. Mu ijoro ryo kuri uwo munsi, yarakariye bikomeye abajyanama be ababaza uwo batekereza ko yaba yarashyize hanze cyangwa uwo bakeka ko yaba yarabonye ibyo yari yagiriwemo inama mbere yo guhamagara Putin.

Amakuru avuga ko kuba aya makuru y’ibyo yagombaga kuganira na Putin yaragiye hanze byaba byarakozwe n’abantu bo hejuru mu buyobozi bwe cyane abajyanama be mu by’umutekano bahora bakora ibishoboka byose bashaka kumutesha agaciro.

Ushinzwe Abakozi muri White House, John Kelly, nawe yarakajwe cyane no kuba inama Trump yari yagiriwe mbere yo kuvugana na Putin zarashyizwe hanze mu gihe yari amakuru y’ibanga atagomba kujya ku karubanda.

CNN yatangaje ko amakuru ajyanye n’ubu burakari yatangajwe n’umwe mu bakozi ba White House mu gihe kuri uyu wa Gatatu haramutse hakorwa iperereza ryo kumenya umuntu washyize hanze umuburo Perezida Trump yari yahawe n’abajyanama be.

Ikinyamakuru Washington Post nicyo cya mbere cyatangaje ko ku wa Kabiri Trump yashimiye Putin ku bw’intsinzi mu gihe yari yaburiwe n’abajyanama be benshi mu by’umutekano ndetse mu nyandiko bari bamuhaye ijyanye n’ibyo bagomba kuganira.

Umwe mu bayobozi bakora muri White House yirinze kugira icyo avuga kuri aya makuru, ati “Ntacyo natangaza kuri aya makuru adafatika yatwererewe Perezida.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza