Umurusiya yahaswe ibibazo ku mafaranga yahaye umwunganizi mu mategeko wa Trump

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 9 Gicurasi 2018 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Itsinda riri gufasha mu iperereza Robert Mueller ukomeje gucukumbura uruhare rw’u Burusiya mu matora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryahase ibibazo umuherwe w’Umurusiya, Viktor Vekselberg, ku birebana n’amafaranga yishyuye umwunganizi mu mategeko wa Donald Trump.

Vekselberg uyobora Ikigo Renova Group ni umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, mu kwezi gushize yari ku rutonde rw’abashyiriweho ibihano kubera ibikorwa birimo no kwivanga mu matora ya Amerika.

Amakuru avuga ko nyuma y’amatora iki kigo cye cyishyuye Michael Cohen wari umunyamategeko wa Trump ibihumbi 500 by’amadolari, umubano uri hagati ye na Vekselberg ariko ntusobanutse.

Nk’uko CNN yabyanditse, ibibazo Vekselberg yabajijwe bigaragaza ko uretse imikoranire n’u Burusiya, abari mu iperereza banafashe umwanya wo gucukumbura byinshi ku bikorwa by’ubucuruzi bya Cohen.

Umunyamategeko wa Stormy Daniels, umukinnyi wa film z’urukozasoni uvuga ko yishyuwe ibihumbi 130 by’amadolari ngo ntazavuge ko yaryamanye na Trump, Michael Avenatti yavuze ko nyuma y’ukwezi amatora abaye ikigo gishamikiye kuri Renova Group ya Vekselberg cyishyuye Cohen ariya mafaranga.

Avenatti ahamya ko kuva muri Mutarama-Kanama 2018, aya mafaranga ibihumbi 500 yashyizwe kuri Sosiyete ya Essential Consultants, yashinzwe na Cohen mbere gato y’amatora. Iyi konti ni nayo yakoreshejwe mu kwishyura Stormy Daniels.

CNN ivuga ko yabashije kubona inyandiko Avenatti avuga ko arizo Cohen yishyuriweho n’ubwo itahamya niba atari impimbano. Ubushinjacyaha nabwo ntiburatangaza niba Cohen usanzwe yarajyanywe mu rukiko na Daniels hari ikosa yakoze ubwo yakiraga ariya mafaranga.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Sosiyete Columbus Nova ivugwaho kwifashishwa mu kwishyura Cohen wari umaze igihe gito aretse gukorana n’Ikigo cya Trump, ivuga ko yari yaramuhaye akazi nk’umujyanama mu bijyanye n’ishoramari mu bikorwa bitandukanye birimo n’ubucuruzi bw’inzu zigezweho

Iyi sosiyete ihamya ko ibivugwa ko Vekselberg yayifashishije nk’inzira yo guha Cohen amafaranga ari ibinyoma, kuko uretse ba nyiri Columbus Nova nta wundi muntu wagize uruhare mu kumwishyura kubera serivisi yari yabahaye.

Uretse Viktor kandi, mubyara we Andrew Intrater usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Colombus Nova, aravugwaho guha Trump amafaranga menshi mu bihe bitandukanye, arimo n’ayakoreshejwe mu gutegura umuhango wo kumurahiza agera ku bihumbi 250 by’amadolari.

Yaba Vekselberg , Intrater na Cohen nta n’umwe wigeze asubiza ubusabe bwa CNN ku bijyanye no kugira icyo batangaza kuri aya makuru.

FBI yatangiye iperereza ku nkomoko y'amafaranga Michael Cohen yishyuwe nyuma gato y'uko Trump atorewe kuba perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza